Ad
Ad
Ad
Ad

Ayabonga Lebitsa yasabye imbabazi aba-Rayons

Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, yasabye imbabazi abayobozi ba Rayon Sports nyuma yo kubima amatwi, igihe bamubwiraga ko agomba kwitondera bamwe mu bakinnyi bakinaga nabi ku bushake hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, ubwo yanyuzaga ubutumwa kuri ‘status’ y’urubuga rwa Whatsapp yerakana bamwe mu bakinnyi yatoje bagiye muri APR FC.

Imikino ya Rwanda Premier League iri kugana ku musozo, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baketsweho kugira uruhare mu musaruro mubi w’ikipe, bamwe bibaviramo guhagarikwa no kubura umwanya wo gukina.

Ayabonga yifashishije ifoto ya Iraguha Hadji wakinaga nka rutahizamu unyura mu mpande agatanga imbaraga zose mu mikino ibanza, ariko mu mikino ya nyuma akagaragaza urwego rwo hasi, yasabye imbabazi, agaragaza ko uko bakinaga byari biri mu zindi nyungu.

Ati “Ndasaba imbabazi kuko ntabwo nigeze ntekereza ko ibintu biri mu nzira. Ndasaba imbabazi, nciye bugufi nsabye imbabazi.”

Ubundi butumwa yabutanze akoresheje ifoto ya Bugingo Hakim, avuga ko yabwiwe kenshi n’ubuyobozi ko agomba gukeka aba bakinnyi ariko ntabihe agaciro.

Ati “Narababwiye ngo aba bahungu bari kubabeshyera, nkakomeza gutebya mvuga ko ari ibihe bitari byiza barimo bisanzwe. Nsabye imbabazi ubuyobozi. Ndemeranya namwe koko mwari mu kuri. Numvaga mumbeshya.”

Irahuga Hadji na Bugingo Hakim ni bamwe mu berekanywe nk’abakinnyi bashya ba APR FC b’umwaka utaha w’imikino wa 2025/26. Aba bashobora kwiyongeraho na Fitina Omborenga ukiri mu biganiro.

Aba bose ni bamwe mu bakinnyi bari ngenderwaho muri Rayon Sports yirukanse inyuma y’Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25, ariko ikagitakaza mu mikino ya nyuma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *