Ad
Ad
Ad
Ad

Umu-Agent ucuruza ‘Me2U’ yatorewe kuba perezida wa Musanze FC

Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi, yatorewe kuba Perezida wa Musanze FC mu myaka itanu iri imbere aho yasimbuye Tuyishimire Placide ‘Trump’ uherutse kwegura.

Nsengiyumva wagize amajwi 72, ni Umucuruzi mukuru wa Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse aba muri Virunga Group ya Se.

Yatorewe uyu mwanya ahigitse Nshimyumukiza Théobard muri aya matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025.

Abayobozi b’Akarere ka Musanze barimo Meya Nsengimana Claudien bari mu bitabiriye iyi nteko rusange ya Musanze FC.

Imyanya yatorewe ni Perezida, ba Visi Perezida batatu, Abajyanama bane n’Inama Njyanama.

Abatoye ni abakozi b’Akarere, abayobozi b’imirenge n’utugari ndetse n’abandi bashyize umukono ku mategeko shingiro ya Musanze FC, bose hamwe bakaba 161.

Amatora yatangiye hari abanyamuryango 114 bageze kuri ¾ biteganywa n’amategeko kugira ngo amatora abe.

Ku mwanya wa Visi Perezida hiyamamaje abakandida bane ariko batatu batorewe kujya muri Komite Nyobozi ni Uwera Claire wagize amajwi 80, Safari Sylvestre Simba wagize amajwi 78 na Hatungimana Célestin wagize amajwi 76.

Abajyanama batowe ni Rulinda Nathan, Kwizera Fabrice, Rwabukamba Jean Marie Vianney na Hafashimana Gervain.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *