Umusore w’imyaka 24 witwa Clinton Mwesiime yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yihaniraga mu rusengero ko yiciye umukunzi we mu karere ka Kabale mu kwezi gushize.
Muri Nyakanga, Mwesiime wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Hamurwa mu gace ka Rubanda yajyanye n’umukunzi we, Loenada Kobusingye, muri ‘lodge’ yitwa Cheers muri Kabale, bararanamo.
Mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2025, umukozi wo muri iri cumbi yasanze Kobusingye w’imyaka 45 yapfuye, bigaragara ko yatewe ibyuma bine mu gatuza, icyuma n’agakoresho gapima Mburugu biri iruhande rw’umurambo we. Umusore we yari yahunze.
Tariki ya 9 Kanama, ubwo Mwesiime yari mu rusengero mu gace ka Nakawa i Kampala, yasabye umushumba kumusengera, amumenyesha ko yiciye umukunzi we muri Kabale nyuma yo kutumvikana na we.
Uwari muri uru rusengero yagize ati “Abari mu rusengero batangaga ubuhamya, uwo mugabo afata micro, yemera yitonze ko yiciye umukunzi we muri lodge y’i Kabale nyuma yo kutumvikana. Yabwiye abari mu iteraniro ko yamuteye icyuma, asiga umurambo mu cyumba, ahungira i Kampala.”
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Mwesiime n’icyifuzo cye, umushumba muri uru rusengero, yamuhamagariye Polisi kugira ngo imukurikirane. Ni bwo abapolisi bahise bajya kumuta muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko Mwesiime yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Jinja, tariki ya 13 Kanama yoherezwa i Kabale kuko ari ho yakoreye icyaha.
Mwesiime yemereye abashinzwe iperereza ko yishe Kobusingye nyuma yo kumenya ko atwite. Yavuze ko yamusabye ko akuramo inda, undi arabyanga, amubwira ko ahubwo bagomba gushakana.
Uyu musore yavuze ko yari atewe isoni n’uko abantu bamenya ko yashakanye n’umukobwa umurusha imyaka 21, kandi ko yarakajwe no kumenya ko umukunzi we afite agakoko gatera SIDA.