Umutoza Ayabonga yagaragaje ibyo abakinnyi bagiye muri APR FC bakoreye Rayon Sports mu mikino 5-8 ya nyuma mu gushaka kgikombe cya shampiyona, maze asaba imbabazi aba-Rayons kubera ubwo burangare.
Umunyakuru Rugaju Reagan n’abandi bafatanyije mu kiganiro urubuga rw’Imikino bagaragazako Ibintu APR FC Ikora Hagati Muri Champion Bidahwitse Ahubwo Yakarezwe.
Bavuze ko ibintu APR FC ikora byo kuganiriza abakinnyi b’andi makipe bagifite amasezerano, ubundi i Burayi birahanirwa kuko bisaba ko ubanza kuvugana n’ikipe mbere y’uko ugera ku mukinnyi ugifite amasezerano.
Ni mu gihe kandi bikoje kuvugwa ko APR FC yegereye Ombolenga Fitina, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ubu bombi bamaze gusinyira APR FC bavuye muri Murera, ngo Nyamukandagiramukibuga yabaganirije imikino yo kwishyura muri shampiyona igitangira, maze bituma bagaragaza urwego rwo hasi mu mikino yo kwishyura ugereranyije n’imikino ibanza byanatumye Rayon Sports itakaza igikombe yari imaze iminsi iyoboye umwanya wa mbere.
Usibye ibyo byo kuganirizwa kandi muri ubwo buryo, aba banyamakuru bavuga ko kuba APR FC yarasinyishije Ombolenga kandi agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, APR FC ikamwegera Rayon itabizi nabyo bigize icyaha, APR FC ikaba yajyanwa mu nkiko.