Irafasha Sandrine, wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda ku izina rya Swallah, ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko uwari umukunzi we amwambuye imodoka yamuhaye, amuziza amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa asomana n’undi musore.
Swallah, wamamaye cyane mu mafilime nka Matayo High School, Indoto Series na City Maid, yahishuye byinshi mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri YouTube channel ya MIE Empire. Mu gihe barimo kuganira ku rukundo n’akazi, Irene yamubajije ibijyanye n’amakuru avuga ko yambuwe imodoka kubera gusomana – ibintu bivugwa ko bifitanye isano n’ubusambanyi. Mu magambo make, Swallah yasubije ko “ntacyo abivugaho.”
Nyuma y’icyo gisubizo cyuje urujijo, Irene yahise ashyira ahagaragara amajwi y’umubano w’akataraboneka Swallah yagiranye n’uwo musore wamwambuye imodoka. Muri ayo majwi, Swallah yumvikana asaba imbabazi, asobanura ko ibyo basanze muri video bitari ukuri. Yagize ati:“ urabizi ukuntu nsanzwe nsomana, ntabwo ari kuriya, ni filime twakinaga. Byakozwe ku buryo bigaragara nabi, ariko si uko byari bimeze. Ntanubwo uwo musore twari kumwe twigeze dutegura ibyo gukora – twahuye ku kazi, kandi hari abantu benshi bari bahari.”
Yakomeje asaba uwahoze ari umukunzi we ko amwumva, ati:“Ndakwinginze unsubize imodoka, si uko nabigambiriye. Ibyabaye si ubuzima bwanjye bwite, ni akazi.”
Swallah si umukinnyi wa filime gusa, kuko azwi no mu muziki aho amaze imyaka irenga itanu akora indirimbo. Yakoze zimwe nka “My Number One”, “Turibuka”, n’izindi zagaragaje impano ye mu buhanzi.
Icyakora, ibi bibazo ntibyamuciye intege, kuko n’ubwo nta gisubizo cyumvikanye ku bijyanye n’imodoka, Swallah yavuze ko akazi ke ko gukina filime agafata nk’umwuga kandi yiteguye gukomeza gutanga umusaruro mu myidagaduro nyarwanda.