Ad
Ad
Ad
Ad

I Rubavu umusore yacunze iwabo badahari afata umwana w’imyaka itatu amwishimishirizaho bya gisore

Umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rubavu yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu, nyuma agashaka gutoroka ubwo yamenyaga amakuru ko ari gushakishwa.

 

Ibi byabereye mu Murenge wa Mudende, Akagari ka Micinyiro ho mu Mudugudu wa Tetero, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 23 Kamena 2025.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko umwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

 

Ati “Umwana w’imyaka iatatu yari mu rugo wenyine, ni uko uyu musore wari wacunze ko iwabo badahari arahagera aramusambanya, ababyeyi be baje basanga umwana yangiritse arimo kurira, bamubajije ababwira ko ari uwo musore wabikoze, ni ko gukurikirana basanga ari kugerageza gutoroka, afatirwa mu Murenge wa Busasamana kuko na we yari yamenye amakuru y’uko arimo gushakishwa.”

 

Gitifu Murindangabo yasabye abaturage kwirinda ibyaha, kuko ababifatiwemo bose babiryozwa n’amategeko.

 

Yanaboneyeho gusaba ababyeyi kujyana abana mu marerero no mu ngo mbonezamikurire kuko ari ho bavoma ubumenyi kandi baba barindiwe umutekano.

 

Umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

 

Uyu Musore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mudende.

 

Ingingo ya 4 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igena ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy’umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa aba akoze icyaha. Igaragaza ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Umusore w’imyaka 18 w’i Rubavu yafashwe ageragezaga gutoroka nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka itatu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *