Nyuma y’uko Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao, atangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC, hatangiye kugaragazwa amafoto y’uko yaba yarasinyiye na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi w’imyaka 21.
Memel Dao yageze mu Rwanda ku wa Gatanu ku mugoroba, ashyira umukino ku masezerano ku Cyumweru mbere yo kwerekanwa.
Nyuma y’uko amafoto ye agiye hanze ari mu mwambaro wa APR FC, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kugaragazwa amasezerano bivugwa ko Memel Raouf Dao yasinye muri Singida yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena, afite agaciro k’ibihumbi 150$ mu myaka itatu.
Uyu mukinyi yari kujya ahembwa umushahara w’ibihumbi 6$ mu myaka ibiri, mu gihe mu mwaka wa gatatu yari kuzongera kwicarana n’ikipe ye bakamwongeza umushahara bitewe n’uko yitwara.
Singida Black Stars SC kandi yashyizeho igiciro cy’ibihumbi 500$, mu gihe uyu mukinnyi yakwifuza gusesa amasezerano mu gihe cya burundu cyangwa kwerekeza ahandi.
Ku rundi ruhande, Memel Raouf Dao yemereye APR FC ko atigeze asinya andi masezerano mbere yo kuyerekezamo. Iyi kipe yahise imusinyisha imyaka ibiri ku bihumbi 65$. Aya ari munsi y’ayo yari gutangwaho na Singida Black Stars nk’uko byatangajwe n’uvuga ko ari ’Manager’ we, Salomé.
Icyo gushyira umukono ku masezerano y’ikipe yo mu Rwanda ntabwo acyumvikanaho n’umureberera inyungu, Salomé Wendingoudi Compaore.
Salomé yagize ati “Nabonye amafoto akwirakwira hose ubwo Memel yasinyiraga APR, reka mbishyireho umucyo ko nta ruhare nigeze ngira mu biganiro birebana no kohereza uriya mukinnyi hariya. Icyo nzi cyo ni uko Dao Memel yasinye muri Singida, ibindi simbizi.”
Amakuru ava muri APR FC avuga ko baguze amasezerano y’uyu mukinnyi muri AS Sonabel yakiniraga muri Burkina Faso, kuko yari kugeza mu 2027 ari umukinnyi wayo ndetse ikaba yaragombaga gutanga indezo kuko umukinnyi akiri munsi y’imyaka 23.
Si ibyo gusa kandi kuko Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yizeye ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, ishobora kubona icyangombwa kimwemerera kujya mu ikipe ye nshya yo hanze (International Transfer Certificate- ITC).
Memel yakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, aho yatsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize. Ni we kandi watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2024/25 muri Shampiyona ya Burkina Faso.