Ad
Ad
Ad
Ad

Nyuma yuko RDF ibihakanye, Guverinoma y’u Rwanda ihise ivuga uko ubuzima bwa Perezida Paul Kagame buhagaze

Kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Rwanda Defence Force yamaganye amakuru y’itangazo ryahimbwe n’abantu bataramenyekana bakavuga ko ubuzima bwa Prezida Paul Kagame butameze neza, ndetse bakagaragaza ko iryo tangazo ryanditswe na RDF. RDF mu magambo make yagize iti “Fake News”.

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda nayo yatangaje ko Perezida Paul Kagame atarwaye, ibitandukanye n’ibimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva mu byumweru bishize abiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na bamwe mu banye-Congo bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga inkuru z’uko Umukuru w’Igihugu yaba arwaye, ndetse hari n’abageze n’aho bamubika.

Abakwirakwiza izo nkuru babishingira ku kuba Perezida Kagame amaze ibyumweru hafi bitatu atagaragara mu ruhame, dore ko aheruka kugaragara ku wa 6 Kamena ubwo yakiraga mu biro bye itsinda ryari ryaturutse mu Ishuri rya Hope Haven Christian School ryari rirangajwe imbere na Hollern Susan uriyobora.

Bitandukanye n’ibikomeje gutangazwa ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu, Guverinoma ivuga ko Perezida wa Repubulika ameze neza, ko ahubwo kuba amaze igihe atagaragara mu ruhame byatewe no kuba yarabaye afashe akaruhuko.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yabwiye Taarifa ko iby’uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu butifashe neza nta shingiro bifite, asaba Abanyarwanda gutuza.

Ati: “Nyamuneka ntimutwarwe n’aya makuru atariyo yuje urwango ari gukwirakwizwa. Nta kintu cyo gutinya cyangwa cyo kugirira impungenge gihari.”

Makolo yunzemo ko ari ibisanzwe kuba Perezida Paul Kagame atagaragara mu ruhame, by’umwihariko nyuma yo kugira akazi kenshi kaba ako ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.

Ati: “Na we ni umuntu, ikindi nk’undi wese afata igihe akaruhuka. Nta kidasanzwe cyangwa cyo gutinya gihari. Perezida ameze neza, ari kuruhuka bisanzwe. Aracyari mu nshingano ze uko bikwiye.

Si ubwa mbere hakwirakwizwa ibihuha ku buzima bwa Perezida wa Repubulika, ndetse ubwo biheruka gukorwa ni we ubwe waje kubitesha agaciro.

Guverinoma ivuga ko bene biriya bihuha biba bishingiye ku mpamvu za Politiki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *