Mu irushanwa rya Esperance Football Tournament ribera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, ikipe ya Zone FC yatozwaga n’umunyamakuru w’umupira w’amaguru Rugaju Reagan, yatewe mpaga nyuma yo gukinisha umukinnyi Tabu Tegra Crespo, nyamara yari amaze gukinira indi kipe, Brèsil, muri iri rushanwa nyine.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko uyu mukinnyi yarenze ku mategeko agenga irushanwa, ahanini asaba ko umukinnyi akinira ikipe imwe gusa kugeza irushanwa rirangiye. Ibi byahise bituma Zone FC itsindwa ku buryo bw’amategeko (forfeit), nubwo ku kibuga yari yanganyije na Kamonyi SDT ibitego 2-2.
Uyu mukino wabaye umwe mu yagoranye cyane kuri Zone FC, gusa nk’uko byagaragaye mu mukino, ikipe yari ihagaze neza mu kibuga. Gusa ibyiza byose byaje gusibangana n’iki cyemezo gikomeye.
Reagan, umutoza wa Zone FC ndetse akaba n’umunyamakuru wa RBA mu kiganiro cy’imikino, yemeye ku mugaragaro ko amakosa yabaye, ndetse yongeraho ko n’ubwo ari we mutoza, amategeko agomba gukurikizwa. Yagize ati:“Turi abantu, amakosa arabaho. Ntabwo nshobora kwirengagiza ko ibyo byakozwe binyuranyije n’amategeko y’irushanwa. N’ubwo ari ikipe yanjye, igomba guhanwa.”
Mu mikino itatu Zone FC yari imaze gukina, yari yatsinze umwe, inganya undi, itsindwa undi. Uyu mukino w’akabaye uwa kabiri inganya, uraba mpaga, bikaba bigira ingaruka ku mukino ubanziriza 1/2.
Iri rushanwa rya Esperance riri gukurikirwa n’abatari bake, ririmo gutanga isura nshya y’impano nshya ndetse n’amakipe atandukanye arimo kwerekana ko atari aya guseba. Gusa, aya makosa nk’aya ya Zone FC yerekana ko amategeko y’irushanwa agomba gukazwa no gukurikizwa ku makipe yose uko yakabaye.