Ad
Ad
Ad
Ad

Yari amaze imyaka 60 yaraburiwe irengero! Umusaza w’imyaka 99 yagarutse mu rugo nyuma yo kuburirwa irengero afite imyaka 39 ageze iwe yasanganiwe n’inkuru itari nziza

Abaturage bo mu mudugudu wa Eshisari, mu karere ka Kakamega, muri Kenya, baguye mu kantu ubwo babonaga umugabo wari waraburiwe irengero imyaka 60 ishize agarutse mu rugo, ariko asanga umugore n’abahungu be babiri barapfuye ndetse baranashyinguwe atabizi.

Uyu musaza witwa Boniface Muhandia, w’imyaka 99, yagarutse mu rugo rwa kavukire yarasohotsemo mu mwaka wa 1965, afite agafuka k’imyenda n’inkoni gusa. Abaturage n’abagize umuryango bake ni bo bacyamumenyaga, kuko benshi bari bataravuka ubwo yahavaga.

Muhandia yavuze ko yavuye mu rugo rwe akiri muto, afite intego yo gushaka imibereho y’umuryango we. Yerekeje muri Uganda agiye gushaka akazi nk’umubaji (umufundi), kugira ngo abone uko afasha umugore n’abana bane yari afite icyo gihe.

Mu myaka ya 1970, umugore we Chelemendia Adhiambo yamusuye muri Uganda maze babyarana undi muhungu n’umukobwa. Nyuma y’igihe gito, Adhiambo yasubiye i Mumias East ari kumwe n’abana bose uko ari batandatu.

Ibyago byaje kugwira uyu muryango, kuko mu mpera z’imyaka ya 1990, abahungu babiri ba Muhandia barapfuye, naho umugore we apfa imyaka ibiri ishize. Ibi byose byabaye atabizi, kuko bari baratakaje imikoranire.

Muhandia yagize ati:“Navuye iwacu mfite inshingano zo kurera umuryango wanjye. Nk’umusore ukiri muto w’umufundi, nahise njya muri Uganda, mpagarara i Busoka ntangira kubaka. Nyuma naje kwimukira i Kampala, aho nakomeje umwuga wanjye igihe kirekire. Abantu barankundaga kuko nakoraga neza.”

Yakomeje avuga ko yandikiraga umuryango we ibaruwa, ariko nyuma y’igihe runaka, imikoranire yaracitse.“Nandikaga amabaruwa, ariko twaje gutakaza uburyo bwo kuvugana.”

Nubwo yababajwe no gusanga atakibona umuryango we, Muhandia yavuze ko yishimiye kongera gutera intambwe ku butaka bw’iwabo. Nubwo inzu yari yarubatse yasenyutse, yagize ati:“Nafashe icyemezo cyo gutaha kuko benshi bari baranyibagiwe, bakeka ko napfuye. Ariko ndishimye cyane kuba baranyakiriye neza kandi ndacyari muzima.”

Iminsi n’imyaka yaramusize, ku buryo atibukaga neza uko abagize umuryango we bari bameze. Umuvandimwe we John Atako, w’imyaka 89, yavuze ko yafashe inshingano zo kurera umuryango Muhandia yari yasize, ubwo umugore we yagarukaga aturutse Uganda.

Atako yagize ati:“Yagiye turi abasore, yerekeje muri Uganda aratuceceka, bidutera guhitamo kumwitaho n’umuryango we. Twabaye hafi umugore we n’abana nyuma yo gusubira mu rugo.”

Yakomeje avuga ko Muhandia atakimenye neza urugo rwe, bakaba baramufashe bamujyana ahantu ha kera kugira ngo bibutse ibyo yahoranye.

Undi muvandiwe we, Peter Wabuti, w’imyaka 86, yavuze ko Muhandia yagaruwe n’umugore w’umugiraneza wamusanze ku muhanda mu mujyi wa Entebbe.

Yagize ati:“Yagaruwe n’umugore w’ineza, wari umaze imyaka ine abana na we nyuma yo kumusanga ku muhanda. Uwo mugore yatubwiye ko Muhandia yamwinginze ngo amufashe kumugerera ku muryango we, hanyuma amubaza amakuru, bituma ashobora kumenya aho avuka.”

Uyu musaza amaze kugera mu rugo, umuryango we watangiye kwibaza niba bakora imihango gakondo yo kwakira umuntu wari waraburiwe irengero, kuko bari baramaze kumufata nk’uwapfuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *