Ad
Ad
Ad
Ad

Inkuru ibabaje: Chriss Eazy yongeye kugubwa n’akaga nyuma y’icyumweru apfushije mama we, yabuze na nyirakuru

Umuririmbyi ukunzwe mu Rwanda, Chriss Eazy, ari mu gahinda kenshi nyuma y’uko nyirakuru yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, azize uburwayi bwa diyabete (diabetes) yari amaranye igihe.

Ibi bibaye hashize icyumweru kimwe gusa Chriss Eazy asezeye kuri nyina umubyara, nawe uherutse kwitaba Imana, ibintu byakurikiwe n’imihango y’isezera yabaye mu byumweru bishize.

Amakuru y’urupfu rwa nyirakuru y’uyu muhanzi yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, wabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye, agitabwaho n’abaganga bamukurikirana umunsi ku wundi, ariko bikarangira yitabye Imana.

Ubu Chriss Eazy n’umuryango we bari mu bihe bikomeye by’akababaro, nyuma y’uko babuze abantu babiri b’ingenzi ku gapfu gato. Ni ibyago bikomeye ku muhanzi umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, ndetse benshi mu bakunzi be n’inshuti bamugaragarije ubutumwa bw’ihumure n’inkunga y’amasengesho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *