Ad
Ad
Ad
Ad

Kigali: Hagiye gutangizwa umushinga wo gutwara abantu mu kirere

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemeye miliyoni 500 z’amadolari y’Amanyamerika zo gutangiza inyigo y’umushinga w’akataraboneka wo gutwara abantu mu kirere i Kigali

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeye inkunga ya $500,000 (asaga miliyoni 650 Frw) yo gutangiza inyigo rusange y’umushinga wo guwara abantu mu kirere (cable car) uzubakwa mu mujyi wa Kigali.

Uyu mushinga witezweho kuba uwa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, uzaba ugizwe n’urugendo rwa kirometero 5.5 mu kirere, uzatwara asaga miliyoni $100 mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka, gukuraho imyuka ihumanya ikirere no gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ingenzi mu buryo bwihuse kandi burambye.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko uyu mushinga ushobora guhindura isura y’ubwikorezi mu mujyi wa Kigali, binyuze mu gutanga uburyo bugezweho, burengera ibidukikije kandi bushobora gukoreshwa n’abantu benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *