Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, Umunyamakuru wa RBA, Axel Rugangura, yatangaje inkuru itangaje ariko inasekeje ku munyamwuga mugenzi we, Benjamin Gicumbi, ukorera B&B Kigali FM, uherutse kuva mu rugendo rw’akazi mu Bushinwa.
Nk’uko Rugangura yabitangaje, Gicumbi yari yagiye mu Bushinwa mu ruzinduko rufitanye isano n’akazi, aho yahasanze Abanyarwanda bamwe bamufashaga kumva no kugenda muri icyo gihugu kuko we ubwe adafite ubumenyi mu rurimi rw’Igishinwa. Icyakora, ubwo bari bageze ku munsi umwe basigaye hamwe mu nzu, bamusigamo bamubwira ko hanze hari Taxi Vatir igiye kumujyana aho agomba kujya.
Gicumbi yageze hanze, asanga hari za Taxi ebyiri zisa, maze atitaye cyane ku mabwiriza yahawe, ahitamo kwinjira muri imwe yikeka ko ari yo bamubwiye. Imodoka imaze guhaguruka, yatangiye kubona umuhanda unyuranye n’uwo yari asanzwe anyuramo, maze atangira kugira impungenge z’uko yaba yayobye.
Yagerageje kuganira n’umushoferi mu cyongereza ariko asanga ntacyo bimaze kuko uwo mushoferi atari akwiriye urwo rurimi. Gicumbi nawe ntiyari azi n’ijambo na rimwe mu Gishinwa, bityo ikibazo kirushaho gukomera. Yagerageje guca amarenga, arigaragaza nk’ushaka kumanuka, ariko umushoferi akomeza gutwara kuko atari asobanukiwe ibyo Gicumbi ashaka kuvuga.
Mu gihe ibintu byari bigiye kumushobera, Gicumbi yafashe icyemezo cyo gufungura urugi rw’imodoka irimo kugenda, mu rwego rwo kugaragaza ko hari ikibazo. Uwo mushoferi abonye ibyo bintu bitamenyerewe, yahise ahagarika imodoka kugira ngo amenye icyabaye. Ibyo byahaye Gicumbi amahirwe yo gusobanura uko ashoboye ko yayobye, maze basubira aho yari yavuye.
Nubwo yari amaze kugera kure, Gicumbi yagize amahirwe asanga ya Taxi nyayo yagombaga kujyamo ikihari, bityo agenda amahoro ajya aho yari agiye. Ni inkuru yagaragaje akaga umuntu ashobora guhura nako mu mahanga iyo adafite ubumenyi ku rurimi rw’aho ajya.
Uyu mugenzi wa Gicumbi yavuze ko iyi nkuru ayisangije abandi atari uko byari byoroshye, ahubwo kugira ngo yibutse akamaro ko kwitegura neza mu rugendo, cyane cyane kwiga amagambo y’ibanze y’ururimi rw’aho ugana, cyangwa kugira umuntu wakugendana ubifitiye ubushobozi.