Ad
Ad
Ad
Ad

Kigali habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yagongaga abanyonzi bari mu kivunge batwaye amata ku magare – AMAFOTO

Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2025, ahazwi nka Nyacyonga kuri parikingi y’amakamyo mu Murenge wa Jabana, Umujyi wa Kigali, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’umwe mu banyonzi batwara amata.

Uwo munyonzi wari mu kivunge cy’abandi banyonzi barimo berekeza i Nyabugogo, yagonzwe n’imodoka yari yerekeje mu muhanda uva i Kigali ujya mu Karere ka Gicumbi. Amakuru atangazwa n’abari aho avuga ko iyi mpanuka yatewe no kuba imodoka yari itwaye ibintu byinshi kandi yihuta, bityo ikinanirwa guhagarara igihe cyari gikenewe, igahita igonga uwo munyonzi wahise ahasiga ubuzima.

Ababonye uko byagenze bavuze ko ubwo banyonzi bageraga hafi ya parikingi y’amakamyo, imodoka yabaturukaga inyuma itabashije guhagarara ku gihe, igonga umwe muri bo, abandi bakwira imishwaro biruka. Umubiri w’uwo munyonzi wahise ujyanwa ku bitaro na serivisi z’ubuvuzi zatabaye byihuse.

Inzego z’umutekano zahise zitabara, zigenzura uko ibintu byifashe ndetse zitangira iperereza ku cyateye impanuka n’uruhare rw’uwayiteye. Ibirenzeho, inzego z’ubuvuzi na zo zahise zitabara bajyana umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kigali.

Kugeza ubu, izina ry’uwo nyakwigendera ntiriratangazwa ku mugaragaro, mu gihe hategerejwe ko abo mu muryango we babimenyeshwa.

Ni impanuka yongeye gukangurira abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda bose gukomeza kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane cyane muri ibi bihe usanga umuvundo w’ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda ugenda wiyongera cyane cyane mu duce nka Nyacyonga n’i Nyabugogo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *