Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka yinjiza abatoza n’abakinnyi b’inzobere baturutse hanze, aho yamaze kwakira Azouz Lotfi, umutoza wungirije w’Umunya-Tunisia. Azouz yitezweho gutangira akazi mu minsi ya vuba nyuma yo kurangizanya amasezerano na Rayon Sports, aho azaba yungirije umutoza mukuru Afahamia Lotfi, na we ukomoka muri Tunisia.
Azouz Lotfi yatozaga ikipe ya Océano Club de Kerkennah, yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, akaba yari umutoza wa Mohamed Chelli, umukinnyi ukina mu kibuga hagati. Mohamed Chelli na we yamaze kugera mu Rwanda aho aje kurangizanya amasezerano na Rayon Sports, nk’uko byemejwe n’umutoza mukuru Afahamia Lotfi wavuze ko ataje gukora igeragezwa kuko bamufitiye icyizere gikomeye.
Uretse aba bombi, Rayon Sports yanakiriye undi Mwarabu witwa Hamouimeche, wakiriwe mbere y’aba bo. Uyu na we ari mu bakinnyi bashya barimo kwinjizwa mu ikipe mu rwego rwo kuzamura urwego rwayo.
Rayon Sports irakataje mu kwiyubaka mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025–2026 utangira, yerekana gahunda ifatika yo guhatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.