Ad
Ad
Ad
Ad

Perezida Museveni yihanangirije abima Abanyarwanda bo muri Uganda ibyangombwa

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yihanangirije abima Abanyarwanda bo muri Uganda ibyangombwa, bitewe no gukomeza gushidikanya ku bwenegihugu bwabo mu buryo budafite ishingiro.

Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995 ryemeza ko abantu bose batuye muri iki gihugu mu 1926 na mbere yaho ndetse n’abakivukiyemo ari abenegihugu.

Iri tegeko kandi ryemeza ko “Abanyarwanda” ari bumwe mu bwoko bwo muri Uganda kuko bwabaga muri iki gihugu mu 1926 na mbere yaho.

Umunyemari uri mu bwoko bw’Abanyarwanda, Frank Gashumba, avuga ko inzego za Leta zima abana babo ibyangombwa birimo pasiporo, zikavuga ko badakomoka muri Uganda.

Ubwo Abanyarwanda bo muri Uganda bahuraga na Perezida Museveni ku wa 25 Kamena 2025, Gashumba yagize ati “Turi Abanyarwanda ba Uganda, ntituri ab’u Rwanda. Mu gihe umuntu afite indangamuntu, aba akwiye guha bwa pasiporo nta kubogama.”

Gashumba yasobanuye ko kutabona pasiporo bituma abana b’Abanyarwanda bo muri Uganda babura amahirwe, ati “Abana bacu bimwa pasiporo mu buryo budakwiye. Irenze igitabo, ibaha amahirwe.”

Perezida Museveni yatangaje ko abantu bamaze imyaka myinshi batuye muri Uganda bazwi n’abaturage, bityo ko ayo makuru akwiye gushingirwaho mu kubaha serivisi bakeneye.

Ati “Abantu bamaze igihe kinini baba hano, kandi bazwi n’abaturage, ntabwo bakwiye gutotezwa cyangwa ngo bimwe serivisi. Bakwiye kubahwa, uburenganzira bwabo bukubahirizwa.”

Yibukije ko kuba abaturage bitwa “Abanyarwanda” atari ikibazo kuko hari ubundi bwoko buba mu bihugu bitandukanye burimo Abahooro na we ubwe abarizwamo.

Ati “Nanjye ubwanje ndi Umuhooro. Abantu bacu bari mu Rwanda, Tanzania na Uganda ariko navukiye hano. Nshaka kuba Umunyarwanda, najya mu Rwanda. Ariko sinavuga ko ndi Umunyankole n’Umunyarwanda.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje Abanyarwanda bo muri Uganda bafite ubwenegihugu bwo mu Rwanda ko badakwiye kugira bubiri icya rimwe, abasaba guhitamo.

Yagize ati “Icyo tutakwemera ni ubwenegihugu bwombi bw’u Rwanda na Uganda. Rwose muhitemo. Ntabwo mwaba byombi.”

Perezida Museveni yatangaje ko hazashyirwaho Komite izashingwa gukurikirana ikibazo cy’Abanyarwanda bo muri Uganda bimwe ibyangombwa, kugira ngo ukuri ku nkomoko yabo kumenyekane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *