Birakekwa ko Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Munyaneza Didier, yatorokeye mu Bufaransa aho we na bagenzi be bari bamaze iminsi mu myitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ikipe y’Igihugu irimo abakinnyi bakuru n’ingimbi, yari imaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa aho yitabiriye amasiganwa atandukanye arimo Critérium de Vire, Tredias Open, Moncontour Bretagne, Trebedan Open, La Route Vendéenne, GP Chevreville, Critérium Avranches na Torigni & Bricquebec.
Abakinnyi bari hamwe n’umutoza David Louvet ni Mugisha Moïse, Munyaneza Didier, Manizabayo Jean de Dieu, Ufitimana Shadrack, Nshutiraguma Kevin, Aimé Ruhumuriza, Mike Uwiduhaye na Masengesho Vainqueur.
Ku wa Gatatu ni bwo aba bakinnyi bageze i Kigali, ariko batari kumwe na Munyaneza Didier waburiye ku kibuga cy’indege mu Bufaransa ubwo bitegura gufata urugendo rusubira mu rugo. Ibi nibyo bishingirwaho hakekwa ko yaba yaratorotse.
Munyanza Didier w’imyaka 27, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Afurika y’Epfo no muri Martinique.
