Ad
Ad
Ad
Ad

Kimenyi Yves na Muyango Claudine ubu aho umwe aciye undi ahacisha umuriro kubera umugore umwe wabyivanzemo

Ku mbuga nkoranyambaga hari intambara y’amagambo hagati ya Uwase Muyango Claudine, Keza Terisky aho bikomeje gufata intera bitewe n’uko hari ukwitana ba mwana.

Uwase Muyango Claudine na Keza Terisky bari basanzwe bafitanye umubano mwiza bakanakorana mu kazi ko gukurura abakiriya mu tubari ibizwi nka’Hosting’. Icyakora ku itariki 27 Kamena 2025 mu gufungura akabari kitwa Paddock Lounge gaherereye mu karere ka Kicukiro bari gukorana na Shaddyboo.

 

Ku itariki 26 Kamena 2025 Uwase Muyango Claudine yahamagaye abatanze ako kazi ababwira ko adashaka gukorana na Keza Terisky. Keza Terisky nawe yaje kubimenya ahitamo kuzibukira akazi agaharira Shaddyboo na Uwase Muyango Claudine.

 

Ubwo bari mu kiganiro ku rubuga rwa TikTok Keza Terisky yatanze ubwo buhamya abaza ikibazo Uwase Muyango Claudine amufiteho kuko undi atekereza ko nta makimbirane bafitanye. Nubwo bimeze gutyo ariko Keza Terisky yahakanye kuryamana na Kimenyi Yves, umugabo wa Uwase Muyango Claudine.

 

Keza Terisky yagize ati”Ntabwo nigeze ndyamana na Kimenyi Yves kuko uriya si umugabo w’inzozi za buri mugore wese I Kigali. Ibi mvuze hari n’undi nabibwiye”.

 

Nubwo Keza Terisky yahakanye kuryamana na Kimenyi Yves, hari amakuru avuga ko ari inshuti y’akadasohoka ya Kimenyi Yves ‘Best Friend’ ibintu byangije umubano we na Uwase Muyango Claudine.

Hari andi majwi ya Kimenyi Yves yagiye hanze avuga ko DJ Brianne yabaye inshuti y’akadasohoka ya Uwase Muyango Claudine ku buryo Muyango yagiye yumvira cyane DJ Brianne kurusha Kimenyi Yves.

 

Hari aho muri ayo majwi yavuze ko inshuro nyinshi Kimenyi Yves yasabye umugore we ko bajyana muri Sports’Gym’ amuca amazi ahubwo yumvira DJ Brianne bajyana muri Sports.

 

Muri rusange ku bijyanye n’imibanire hagati y’abashakanye iyo abagore basanzwe bari inshuti umwe akaza kuryamana n’umugabo w’undi, noneho mugenzi we akabimenya ko yamuciye inyuma ku mugabo we, biba bibi cyane bakaba bashwana. Iyi ngingo rero ishobora kugonga umubano wa Keza Terisky, Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves.

 

Uwase Muyango Claudine nawe yatanze ubuhamya mu kiganiro kuri TikTok ya Godfather aho Muyango yavuze ko Keza Terisky yatanze Uwase Muyango Claudine ngo aryamane n’undi mugabo ibizwi nka’Pass’ cyangwa se kuba yajya kuryamana n’umugabo yamushakiye.

 

Uwase Muyango Claudine ati”Nta kibazo reka tubahe show. Keza Terisky yandangiye akazi ansaba kumuha komisiyo. Nyuma uwo mugabo yampamagaye ambwira ko ashaka ko dusangira, nabajije Keza niba ibyo bintu abizi. Keza Terisky rero yashatse kwinjirira ubuzima bwanjye ngo anteranye n’umugabo wanjye. Keza Terisky afite amashusho y’abagabo ajya ayabakangisha ngo nibatamuha amafaranga arabashyira hanze”.

Uwase Muyango Claudine yakomeje avuga ko ibi bintu ari binini cyane nubwo abantu bashaka kubizanamo imikino. Muyango Claudine yahakanye ibyo kuba yararyamanye na DJ Brianne dore ko yasobanuye ko byatangiwe na Keza Terisky kugirango asenye urugo rwa Uwase Muyango Claudine.

 

Ikibazo cy’aba bagore ukurikije ibyo bavuga. Keza Terisky yateze umugabo Uwase Muyango Claudine byose biri mu mugambi wo gushaka kumusenyera kuri Kimenyi Yves. Hari amajwi y’umugabo warimo uganira na Uwase Muyango Claudine aho byumvikana ko Keza Terisky ahora ashaka kumenya amakuru yisumbuye ku buzima bw’ibanga bwa Uwase Muyango Claudine.

 

Keza Terisky yabwiye DJ Brianne ko atari we wazanye amakuru y’uko aryamana na Uwase Muyango Claudine. Yanahishuye ko ubwo Muyango Claudine yajyaga mu Bufaransa hari umugabo yari yaragiye kureba bikaba nabyo biri mu bimuteranya na Kimenyi Yves.

Hari n’aho Keza Terisky yasobanuye ko mu kabari ka Green Lounge bashatse kwirukana DJ Brianne ariko Uwase Muyango Claudine aritambika asaba ko bagabanya ku mafaranga ahabwa bityo ntiyirukanywe. Ibi nabyo ngo byateje umwuka mubi ku mubano wa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bitewe n’uko amafaranga yinjiraga mu rugo yari yagabanutse kubera kwitangira DJ Brianne.

 

Keza Terisky yabwiye abari bakurikiye TikTok Live ko kuri ubu Kimenyi Yves atakiryamana na Uwase Muyango Claudine kuko amukoraho ngo ahindukire undi akamuhakanira. Icyakora Keza Terisky yahamije ko hari n’igihe cyabayeho ugasanga Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves bararaga mu byumba bitandukanye kuko batari babanye neza.

 

Ikindi kirenzeho ni uko Keza Terisky yahishuye ko umuryango wa Kimenyi Yves udakunda Uwase Muyango Claudine kandi nawe na Uwase Muyango Claudine ntabwo akunda uwo muryango w’umugabo we.

 

DJ Briane yasobanuye ko Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves batakibana kandi ko igihe cyose Kimenyi Yves yifuza guhura n’umugore we ngo biyunge bidashoboka. Icyakora itandukana ryabo ni irya hato na hato kuko bigeze gutandukana barongera bariyunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *