Ad
Ad
Ad
Ad

Umunyeshuri witwa Niyonshuti Michael yapfuye yajyanye na bagenzi be babiri

Muhanga: Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu mazi, ryakuye Umurambo wa Niyonshuti mu Cyuzi.

 

Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko nyuma yuko Niyonshuti Michel w’Imyaka 19 y’amavuko arohamye mu Cyuzi cya Rugeramigozi, umurambo we ukabura, uyu munsi ku Cyumweru bitabaje Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bakora akazi katoroshye ko gukura umurambo mu mazi.

 

Ati: ”Igikorwa cyo kuvana umurambo wa Niyonshuti mu mazi cyamaze isaha irenga.”

 

Gitifu Nsengimana yihanganishije umuryango wa Niyonshuti washenguwe n’urupfu rw’umwana.

 

Nsengimana avuga ko urupfu rwatewe n’impanuka. Umurambo wa Niyonshuti wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi.

 

Niyonshuti Michel yari arangije umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

 

 

 

Inkuru yabanje: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe n’Inzego bafatanya barimo gushakisha umurambo wa Niyonshuti Michel, warohamye mu Cyuzi cya Rugeramigozi.

 

Iyi mpanuka y’amazi bikekwa ko yahitanye Niyonshuti Michel yabaye ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald, yabwiye UMUSEKE ko Niyonshuti Michel w’imyaka 19 y’amavuko yazanye na bagenzi be babiri bageze ku nkombe z’icyuzi, bahasanga Iradukunda Kevin w’imyaka 20 y’amavuko bamusaba kubambutsa hakurya mu Murenge wa Shyogwe, bavuye ku gice cy’umurenge wa Nyamabuye.

 

Ati ”Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.”

 

Gitifu Nsengimana avuga ko batatu babashije kuvamo basigamo mugenzi wabo kugeza aya masaha inzego zatabaye zikaba zitarabona umurambo we.

 

Yongeyeho ati ”Twasabye abaturage gukumira abana n’abandi bantu bakuru baba bashaka kujya muri iki cyuzi kuko hari na bamwe bacyiyahuramo.”

 

Nsengimana avuga ko iyi mpanuka y’amazi yahitanye Niyonshuti bayimenyesheje Inzego z’Umutekano za Polisi kugira ngo zihagere mu gitondo zirebe ko Umurambo wa Nyakwigendera uboneka.

 

Nubwo nta mibare y’abana n’abakuru bamaze kugwa muri iki cyuzi turabona, ariko mu bihe by’imvura hakunze kumvikana impanuka muri iki cyuzi gihangano zihitana ubuzima bw’abaturage.

 

Niyonshuti Michel ni mwene Gasana Dosantos na Muhorakeye Françoise batuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald avuga ko Iradukunda Kevin wari utwaye abo basore mu bwato bwasadutse yafashwe n’Ubugenzacyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *