Amagaju FC yihanije APR FC yunga mu rya Mukura VC yaraye ibaze Rayon Sports nta kinya

Amagaju FC yigaragaje mu mukino w’ikirarane wabaye kuri iki Cyumweru, atsinda APR FC igitego 1-0, mu mukino wakinirwaga kuri Stade ya Nyamagabe. Iyi ntsinzi ikomeye yatumye Amagaju FC asoza imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ku mwanya wa munani n’amanota 21, agaragaza ko afite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye.

APR FC, yari ifite icyizere cyo kwegera Rayon Sports ku rutonde rwa shampiyona, ntiyabashije kubona intsinzi. Isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, irushwa amanota atanu na Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 36 nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa nyuma na Mukura VS ku wa Gatandatu.

Uyu mukino wasize APR FC ihamya ko n’ubwo ikiri mu bahatanira igikombe, igomba gukosora amakosa yabayemo mu mikino ibanza kugira ngo irusheho kwitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Ku rundi ruhande, Amagaju FC yerekanye ko afite ubushake bwo gusigasira umwanya mwiza mu gice cya kabiri cya shampiyona, cyane ko batsinze ikipe ikomeye nka APR FC, ibintu bishobora kubabera imbarutso yo kwitwara neza mu mikino isigaye.

Uru rugamba rurakomeza gufata ishusho, amakipe yose yitegura guhatana mu mikino yo kwishyura mu rwego rwo gushaka igikombe cyangwa kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *