Ad
Ad
Ad
Ad

Ibisabwa ngo umuntu atunge imbunda ye bwite yo kwitabara mu Rwanda

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yasohoye iteka rya Minisitiri rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikoreshereze, itumizwa, itangwa n’icuruzwa ry’imbunda zitagenewe kwica zishobora gukoreshwa mu kwitabara.

Intwaro zitagenewe kwica (Non-lethal guns) ni imbunda zishobora gukoreshwa nko mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo cyangwa mu gihe cyo kwitabara hagamijwe guca intege aho kwica nubwo zikoreshejwe nabi zishobora kwica.

Ni imbunda kandi zitatera umuntu ubumuga buhoraho cyangwa ngo zimwice ahubwo zimubuza gukora ikintu runaka by’igihe gito.

Zishobora gukoreshwa kandi mu bikorwa birimo kurwanya inyamaswa, muri siporo, imurikabikorwa no mu bikorwa bike by’umutekano.

Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga imbunda yo kwitabara cyangwa kuyikoresha abisabira uruhushya.

Bikorwa bite?

Kugira ngo umuntu cyangwa ikigo cyemererwe gutumiza, kubika, gukoresha, guhererekanya cyangwa gucuruza izo mbunda n’ibikoresho bijyana na zo (nk’amasasu, ibishishwa by’amasasu n’ifu ikoreshwa mu masasu), bisaba kunyura mu nzira yemewe n’amategeko no gusaba uruhushya rwihariye.

Amabwiriza mashya yashyizeho inzego ebyiri za Leta zifite ububasha bwo kugenzura no gutanga uruhushya ari zo Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu utanga uruhushya rwo gutumiza, gusohora cyangwa kuzicuruza n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu utanga urushya rwo gutunga, gukoresha no kuzihererekanya.

Usaba yandikira urwego rubishinzwe ibaruwa asobanura neza uruhushya yifuza urwo ari rwo, igaherekezwa n’ibyangombwa birimo indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bafite nibura imyaka 21, icyemezo cy’uko umuntu afite ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze cyatanzwe n’umuganga wemewe n’icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Ibigo by’ubucuruzi bigomba kugaragaza icyemezo cy’ubucuruzi, ububiko butekanye n’abakozi bafite ubumenyi mu gukoresha imbunda, kugaragaza ubwoko n’ingano y’imbunda umuntu asabira uburenganzira, kugaragaza umwirondoro werekana ko uzi gukoresha imbunda n’ibindi.

Hari kandi gutanga icyemezo cyatanzwe na Polisi ku kuzinjiza mu gihugu cyangwa uburenganzira bwo kuzikoresha no kuzicuruza butangwa ku munyamahanga wifuza kuyinjiza mu gihugu.

Icyemezo kigaragaza ko yishyura neza imisoro, urwo ruhushya rugatangwa nibura mu minsi 30 ubusabe bwakiriwe.

Uruhushya rutangwa ruba rusobanura neza ubwoko bw’imbunda n’umubare wazo, nimero iranga imbunda ufite, itariki n’umunsi rutangiwe, igihugu yaturutsemo cyangwa izerekezamo, aho izabikwa, uzayikoresha n’amakuru ajyanye n’ikorwa ryayo.

Abahawe uruhushya na bo bafite inshingano ko buri kwezi bagomba gutanga raporo ku mikoreshereze y’imbunda cyangwa ibikoresho byazo mu gihe habayeho gukoresha iyo mbunda bigomba guhita bimenyekanishwa kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi.

Biteganyijwe kandi ko Polisi y’u Rwanda na Minisiteri bazajya bakora ubugenzuzi kabiri mu mwaka ku mbunda n’aho zibitswe kandi bashobora no gukora andi magenzura igihe icyo ari cyo cyose.

Ibihano biteganyijwe

Iteka rya Minisitiri riteganya ko kutubahiriza amabwiriza bishobora gutuma uruhushya rwatanzwe ruhagarikwa cyangwa uwaruhawe akarwamburwa burundu.

Amwe mu makosa ashobora kuganisha kuri icyo cyemezo ni utanga amakuru atavugisha ukuri ku ikoreshwa ry’imbunda, kutubahiriza amabwiriza abigenga, cyangwa mu gihe habonetse ikindi kibazo kijyanye n’umutekano mu gihugu.

Uruhushya rushobora guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa rugakurwaho burundu kandi mu gihe bibaye, imbunda zamburwa nyirazo na Polisi.

Ku rundi ruhande kandi biteganyijwe ko mu gihe bigaragaye ko ibyo bikoresho cyangwa imbunda bitagikora cyangwa bitagikenewe nyirabyo ni we wishyura ikiguzi cyo kubyangiza ariko urwego rubishinzwe ni ryo rugena aho bikorerwa.

Uretse ibyo ariko hari n’ibihano nshinjabyaha bishobora kuviramo uwarenze ku mabwiriza igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku myaka 25 n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 Frw na miliyoni 10 bitewe n’icyaha.

Rikomeza ryerekana ko abantu cyangwa ibigo byari bisanzwe bifite imbunda zo kwitabara mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwaho bahawe amezi atandatu yo kuzuza ibisabwa n’amategeko mashya.

Ni amabwiriza yatangiye gukurikizwa guhera igihe yasinyiweho na Minisitiri Dr. Vincent Biruta ku wa 23 Mata 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *