Ishimwe Vestine uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yasabwe anakobwa n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori byabereye ku ‘Intare Arena’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025.
Ni ibirori byari bibereye ijisho byaranzwe n’udushya dutandukanye aho bakoreshaga ururimi rw’Igifaransa kugira ngo abo mu muryango wa Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso na bo babwisangemo.
Ni ibirori byasusurukijwe n’abarimo Itorero Inyamibwa byitabirwa na Chriss Eazy, Emmy Vox, Anitha Pendo n’abandi batandukanye.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y’Imana, nyuma abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma ibirori byose y’ubukwe Vestine atunguranye cyane kuko yaje gukuramo imyambaro y’ubukwe yambara indi myambaro Ubundi we na Murumuna na Dorcas bataramira abari bitabiriye ubwo bukwe.
Abantu benshi batunguwe cyane ndetse barahaguruka bifatanya nabo guhimbaza Imana,,abenshi ntibari biteze ko aza gukora iki gikorwa. Reba AMASHUSHO.
Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.