Urukiko Rukuru rwa Malabo rwatangiye kuburanisha urubanza rurimo gukurikiranwa cyane n’abaturage n’abasesenguzi. Uregwa ni Baltasar Ebang Engonga, uzwi ku izina rya Bello, umwana wa Baltasar Engonga Edjo’o, Perezida w’akanama gashinzwe ubukungu muri Afurika yo hagati (CEMAC), akaba na mwene wabo wa Perezida Teodoro Obiang Nguema.
Baltasar wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iperereza ku mutungo (ANIF), amaze amezi 10 afungiye muri Gereza ya Black Beach. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo:
- Kunyereza umutungo wa Leta,
- Guhisha inkomoko y’umutungo w’uburiganya,
- Gukoresha ububasha nabi mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha busaba igihano cy’imyaka 18 y’igifungo kigabanyije mu byiciro bitatu: imyaka 8 ku kunyereza umutungo, imyaka 6 n’umunsi umwe ku gukoresha ububasha nabi, ndetse n’imyaka 4 n’amezi 5 ku gutunga umutungo udasobanutse ko inkomoko yawo.
Hanasabwe ko acibwa ihazabu ya miliyoni 910 z’amafaranga ya CFA, ndetse akamburwa burundu uburenganzira bwo kugira umwanya uwo ari wo wose mu nzego za Leta.
Mu Ugushyingo 2024, mbere y’uko dosiye y’inyerezamari igerera mu rukiko, habaye igikorwa cyasakuje cyane mu gihugu: habonetse amashusho arenga 400 agaragaza Baltasar Engonga ari mu bikorwa by’urukozasoni n’abagore benshi, bamwe muri bo bakaba bashinjwa kuba abo mu miryango y’abategetsi bakomeye.
Aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ahindura urubanza rw’inyerezamari inkuru y’imibaturamugabo ishingiye ku mibonano mpuzabitsina, bikaba byarakururiye impaka zikomeye ku nzego za Leta, imyitwarire y’abayobozi, ndetse n’uruhare rwa politiki mu gushyiraho ibinyoma cyangwa ibihimbano.
Hari amakuru y’uko izi video zaba zarashyizwe hanze n’abari inyuma ya Teodoro Nguema Obiang Mangue, Visi Perezida w’igihugu, mu rwego rwo kwandagaza umuryango wa Engonga kubera amakimbirane y’imiryango ku bijyanye n’inshingano z’ubutegetsi nyuma ya Perezida Obiang.
Uru rubanza rwatangiye nyuma y’iperereza ryatangiriye muri Werurwe 2024, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Guverinoma ya Guinée Équatoriale. Abashinjacyaha bavuga ko hari amafaranga menshi ya Leta yanyujijwe mu makonti y’ibanga mu birwa bya Cayman, ahari icyizere ko Engonga yayahisheyo.
Iyi dosiye irimo abantu benshi bakomeye bakekwaho uruhare, barimo Carmelo Julio Matogo Ndong na Florentina Iganga Iñandji. Iburanisha ribera mu muhezo, ririmo uburinzi bukomeye, ariko amakuru avuye imbere mu rukiko akomeza kugera hanze.
Abunganira Baltasar bavuga ko urubanza rufite impamvu za politiki, bagashinja ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso bidafite ireme. Hari kandi amakuru y’uko Engonga yaba yaragiye akorerwa ihohoterwa mu gihe yari afunzwe, by’umwihariko asurwa kenshi n’abantu bashinjwa kuba mu mutwe w’abashinzwe umutekano wa Perezida, barimo na General Jesús Edu Moto.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cy’urukiko gishobora kugira ingaruka ndende ku isura ya Guinée Équatoriale ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ruswa no gukoresha ubutegetsi mu nyungu bwite.