Ad
Ad
Ad
Ad

Ndayambaje Paulin yagiye kwiba amabuye, agwirwa n’ikirombe

Muhanga: Ndayambaje Paulin w’Imyaka 50 yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kiramugwira arapfa, amakuru avuga ko mu bandi yari kumwe na bo umwe yakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu Ndayambaje Paulin yari ashinzwe kurinda ibikoresho bya Kampani yitwa AFRICERAMIC Ltd iheruka gufungwa.

Gitifu Byicaza avuga ko Ndayambaje Paulin yateshutse kuri izo nshingano zo kurinda ibikoresho bya Kampani ahubwo arabifata atangira gucukura amabuye mu buryo butemewe.

Ati: ”Icyo kirombe cyari gifunze, kandi Ndayambaje yari umuzamu warindaga ibikoresho.”

Gitifu Byicaza avuga ko nta Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uyu Murenge yemerewe gukora ubucukuzi kubera ko izari zihari zose zafunzwe hakaba hashize umwaka n’igice icyo cyemezo kizifunga gisohotse.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Ndayambaje Paulin atari we wenyine wacukuraga amabuye ya coltan muri ubwo buryo butemewe, kuko kuva Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli (RMB) cyazihagarika, byatije umurindi abanyogozi.

Ayo makuru akavuga ko hari n’undi muturage mugenzi we wakomeretse kuri ubu akaba yajyanywe mu bitaro kuvurwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko umurambo wa Ndayambaje Paulin uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi, ariko TV One yemeza ko yamaze gushyingurwa.

Gitifu Byicaza yasabye abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Kugeza ubu AFRICERAMIC Ltd yakoreraga mu kagari ka Musongati n’aka Ngaru yarafunzwe kimwe n’iyitwa Rugendabari Mining na SOREMI kubera ko zitujuje ibisabwa mu bijyanye n’ibikorwa zikora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *