Ad
Ad
Ad
Ad

Abasirikare b’u Burundi baje mu Rwanda bafasha RDF mu gikorwa gikomeye

Abasirikare b’u Burundi bari mu Rwanda, bafashije ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu guha ubufasha imiryango itishoboye.

U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bifite ingabo mu Rwanda, aho zitabiriye ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage biri kuba ku nshuro yabyo ya gatanu.

Ibi bikorwa bizwi nka EAC CIMIC Week, byatangiye ku wa 29 Kamena bikazarangira ejo ku wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, bikaba biri mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Igisirikare cy’u Burundi kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X, cyatangaje ko ingabo zacyo zashyikirije ibikoresho imiryango 70 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.

Ni ibikoresho birimo ibitanda, za matelas, ibiryamirwa, intebe zo mu nzu n’ameza.

Imiryango yabishyikirijwe ni iyo mu turere twa Nyarugenge, Musanze, Burera, Nyagatar

Usibye ibikorwa byo gufasha abatishoboye n’imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo, abaganga b’inzobere baturutse mu ngabo z’ibihugu bya EAC bari no gutanga serivisi z’ubuvuzi, aho bari kuvura Abanyarwanda ku buntu indwara zirimo iz’imbere mu mubiri, iz’abagore, indwara z’abana, indwara z’amagufa, amenyo n’izindi.

Serivisi z’ubuvuzi ziri gutangirwa ku bitaro by’uturere twa Ngoma na Nyanza.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *