Ad
Ad
Ad
Ad

Burya ntabwo yatangiye yambara umweru n’umukara! Amavu n’amavuko ya APR FC iri kwizihiza imyaka 32

APR FC ni ikipe y’ubukombe mu Rwanda, aho mu myaka 32 imaze ishinzwe yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro 23.

Mu gihe iri kwizihiza imyaka imaze, IGIHE yaganiriye na Byusa Wilson wamenyekanye nka Rudifu uri mu batangiranye nayo ubwo yashingirwaga ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi.

Rudifu yavuze ko iyi kipe yashinzwe biturutse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA.

Ati “Igitekerezo cyazanywe na Perezida Kagame icyo hari mu 1992. Ubundi twari dusanzwe dufite amakipe ya Batayo dukina hagati yacu nkatwe b’i Byumba tugakina n’ab’i Nyagatare gutyo.”

“Mu 1993 Perezida Kagame yarabimenye aravuga ati twakoze shampiyona? Dukomeza gukina kugeza ubwo imirwano yongeye kubura tuba duhagaritse.”

Rudifu yavuze ko batangiye muri APR FC ari abakinnyi 32 batoranyijwe muri 90.

Ati “Hatoranyijwe abakinnyi 32 kandi twari benshi kuko twari 90. Abo batoranyijwe rero nibo twita ko ari APR FC ya mbere, hari muri Mata 1993.”

Umukino wa mbere APR FC yakinnye yahuye n’Abakombozi bari mu ishyaka rya PSD bari bagiye gusura ku Mulindi. Icyo gihe kandi ni nabwo Volleyball na Basketball zashinzwe.

Bamwe mu batangiranye na APR FC barimo Uwimana Michael, Lt. Col. Alphonse Muyango, Gen Mubarakh Muganga, Maj Gen Willy Rwagasana, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi.

Rudifu avuga ko APR FC itatangiye yambara umweru n’umukara asobanura uko byagenze kugira ihabwa aya mabara.

Ati “Nk’abantu twavuye i Burundi twiyumvagamo Vital’O FC kandi yambara mauve n’umweru. Umunsi umwe Perezida wa Rwanda FC, Katarebe yagiye mu nama ari kumwe na Kazura bari inshuti cyane.”

“Kazura yakinaga muri Inter Star yambaraga umukara n’umweru. Ni uko byarangiye twambaye umukara n’umweru kugeza n’uyu munsi ariko ubundi yari mauve n’umweru.”

Mu 1996, APR FC yitabiriye Shampiyona ku nshuro ya mbere iranayegukana. Rudifu avuga ko ishyaka bakinanaga aribyo ryabafashaga muri byose.

Ati “Shampiyona ya mbere twakinnye twarayitwaye nta mikino twari dufite. Kubera ko twaravugaga ngo tuvuye mu ishyamba kandi abandi babagaho ubuzima bwiza ariko twe bwari bwabundi bwa gisirikare. Icyatumye dutwara igikombe rero ni ishyaka kuko twifuzaga kubereka ko natwe dushoboye.”

Ubwo iyi kipe yashingwaga kandi yatangiranye n’abasivili batatu bari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Icyakora bamwe mu bakinnyi basanzwe bari mu bambere bagiye muri iyi kipe barimo Nshimiyimana Eric, Julien Ndagano, Nkunzingoma Ramadhani n’abandi.

Rudifu avuga ko nk’abakinnyi hari agahimbazashyi bahabwaga kiyongeraga ku mushahara usanzwe wa gisirikare.

Ati “Hari akantu kitwaga ‘prime’ kiyongeraga ku mushahara wawe. Gusa abasivili bari bafite amasezerano yabo.”

Uyu mugabo usigaye ari umwe mu batoza ba Intare FC avuga ko kuba APR FC yitwara neza ibifashwamo n’ubuyobozi bwiza bwegera abakinnyi, ubushake ndetse n’amateka y’ikipe yo kudatinya buri wese.

Mu myaka 32 imaze ishinzwe, APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona isnhuro 23 arizo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2018, 2020, 2021, 2022, 2023, 2024 na 2025.

Yegukanye Igikombe cy’Amahoro inshuro 14, iyo mu 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014, 2017 na 2025. Iyi kipe kandi ifite CECAFA Kagame Cup ya 2004, 2007 na 2010.

Bamwe mu bakinnyi batangiranye na APR FC ubwo yashingwaga mu 1993

APR FC yo mu 1996 ku mukino wa nyuma wa Osma (Igikombe cya Gisirikare), kuri Stade Amahoro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *