Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ari muzima ndetse agaragaza ko atumva impamvu kuba yarwara cyangwa akagira ikibazo cy’ubuzima bishobora kuba ikintu kidasanzwe kandi na we ari ikiremwamuntu.
Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Ubwo yari abajijwe ku bantu bamaze iminsi bakwirakwiza ibihuha ku buzima bwe, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese ashobora kugira ibibazo by’ubuzima.
Yagize ati “Mbere na mbere nta muntu ubaho iteka ryose, hejuru y’ibyo ku bijyanye n’ubuzima bw’umuntu bwaba bugufi cyangwa burebure uba ugomba kumenya uko utwara ibyo byose, ariko iyo bije kuri politike ibi bishobora kuba bititabwaho.”
“Mu by’ukuri bimwe mu bibazo by’ubuzima bwanjye bishobora no kuba byakomoka mu kubayobora, kuri njye nk’ikiremwamuntu murabizi abantu bandura COVID, bandura ibicurane, bandura inkorora ndetse rimwe na rimwe abantu baba bagendaga umutima ugahagarara, umuntu akagwa, ibi si ibisanzwe ku kiremwamuntu, ni iki abantu bashaka ko nsobanura, ko ntari umuntu?”
Perezida Kagame yavuze ko n’abo bantu bashobora gukwirakwiza amakuru ko yapfuye, nabo baba bashobora kugerwaho n’urupfu.
Ati “Ndetse n’abo bantu mwita ko bafite urwango, bafite iyo politike, uwo muntu ashobora kuba ari kuvuga ku wundi muntu cyangwa amvuga, anyifuriza ibibi byose, avuga ati ahubwo yarapfuye, mu gihe mu mbonye we akaba yapfuye, kandi ntaho mpuriye nabyo, ahubwo ari ukubera ko aba bantu nabo ari abantu.”
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko imyumvire na politike nk’iyo “irenze ubucucu”, ashimangira ko bikwiriye kuba biri mu byo u Rwanda rwibohoye.
Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abantu ko ari we uri imbere yabo avuga kandi ko ari muzima.
Ati “Reka mbizeze ko ari njye wicaranye hano na mwe. Ntabwo ari undi muntu.”