Ubuyobozi bw’ishuri rya Ntare riherereye mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda, bwafashe icyemezo cyo kwirukana by’agateganyo abanyeshuri 540, bigaragambije, biyicisha inzara.
Aba banyeshuri birukanywe ni abo mu mwaka wa gatatu bafashe icyemezo cyo kwanga ibiryo nk’uburyo bwo kwigaragambya kubera mugenzi wabo wirukanywe, azira imyitwarire mibi mu kizamini.
Umuyobozi Mukuru wa Ntare School, Saul Rwampororo yavuze ko “ku wa Kabiri twirukanye umunyeshuri w’umuhungu wakopeye mu kizamini none bagenzi be bo mu wa gatatu bari kuvuga ko bakeneye ubutabera. Narabahamagaye bose mbabwira impamvu uwo muhungu yirukanywe.”
Aba banyeshuri bavuga ko kwirukanwa kwa mugenzi wabo ntaho guhuriye no gukopera ko ahubwo yazize kuba ari umwe mu barwanyaga bivuye inyuma ibijyanye no kuryamana kw’abahuje ibitsina kweze muri iki kigo.
Umwe muri aba banyeshuri yavuze ko “mugenzi wacu yakoze iperereza ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo bamwe mu banyeshuri bakekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina barusimbukaga.”
Yakomeje avuga ko aba banyeshuri baryamana n’abo bahuje ibitsina bahise bajya kurega uyu mugenzi wabo arirukanwa.
Nyuma yo kwirukanwa kwa mugenzi wabo, aba banyeshuri 540 batangiye imyigaragambyo yo kwanga ibiryo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abanyeshuri ba Ntare School bagerageje kwica bagenzi babo bane, babashinja kuryamana n’abo bahuje ibitsina no kwamamaza iyo migirire muri iri shuri.
Ubwo imyigaragambyo yo kurwanya aba banyeshuri yatangiraga mu rukerera rwo ku wa 10 Kanama 2025, babiri muri bo batabawe n’ubuyobozi bw’ishuri, abandi bahungira hanze y’ishuri mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.
Aba banyeshuri barakajwe n’uko ubuyobozi bwatabaye abo bashakaga kwica, badukira inyubako zikoreramo abayobozi b’ishuri, bamenagura ibirahuri byazo ndetse n’iz’aho barara, bakoresheje amabuye n’inkoni.