Umubano wabo ntuzamera neza! Pastor Rutayisire yagize icyo avuga kuri Vestine warongowe n’Umudiyasipora umubyaye ~AMASHUSHO

Mu minsi mike itambutse nibwo umuhanzi kazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine wamamaye mu itsinda rya Vestine na Dorcas yabanagamo na murumuna we, yakoze ubukwe, mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu Vestine w’imyaka 22 y’amavuko yashakanye n’umugabo benshi bakomeza kwita ko amubyaye bitewe nuko amurusha imyaka igera kuri 20 yose, bivuze ko uyu mugabo ari hejuru y’imyaka 40, ndetse ibi byatumye benshi bacika ururondogoro bayibazaho.

Nyuma yaho abantu bagiye batangaje ibitekerezo kuri ubu bukwe ndetse bavuga nuko babona umubano waba bombi mu gihe kizaza.

Pastor Rutayisire nawe umaze kumenyekana cyane, ari mu bagize icyo bavuga ku buryo babona umubano w’aba bombi uzagenda.

Mu magambo ye, humvikanomo gushidikanya ko uyu muryango ushobora kutazishimana mu gihe cyabo kiri imbere, mu gihe bazaba baramaze kubyara.

Mu nshamake Ati “uyu musore ufite imyaka 40 n’indi zirengaho, yatinze gushaka bituma hari ubumenyi bwinshi yiyungura mu buzima (experience ), azi gutwara ubuzima bwe uko ashaka, gukora icyo ashaka, kujya aho ashaka, n’ibindi. Bityo rero bizamugora kwikuramo bwabuzima ngo atangira kwakira ko mu buzima bwe Hajemo undi muntu “.

” Naho uyu mukobwa w’imyaka 22 we azaba ameze nk’umwana mu rugo, byinshi bizamugora kuko nta experience y’ubuzima ihagije afite, bazabana nk’umwana n’umubyeyi mu rugo, ajye amutuma kutuma umwana, ‘umva sha, nzanira izo nkweto hano’, n’ibindi. ”

” Bityo rero umugore namara gukura amaze kubyara nka kabiri azatangira ajye amubaza impamvu amufata nk’umwana, ibyo bishobora kuzamura amakimbirane”.

Reba video.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *