Barashyuhagujywe barya ku itunda ! Hamenyekanye impamvu Vestine n’Umugabo we bakoze ubukwe huti huti

Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’ubukwe bwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas rizwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’umugabo we wo mu gihugu cya Burkinafaso.

Ni inkuru yatunguranye cyane kuko nta invitasiyo y’ubukwe yigize ijya hanze cyangwa ngo bimenyekane ku mbuga nkoranyambaga nkuko  bigenda kubindi byamamare byose, ndetse ni ubukwe bwabaye bwihuse cyane ,yewe muri ubu bukwe ntamuntu wari wemere gufata amashusho cyangwa amafoto nkuko byari byasabwe n’ureberera inyungu zabo.

Uyu Mugabo witwa Ouedraoso Idrissa w’imyaka 42 y’amavuko ubusanzwe arusha Vestine imyaka igera kuri 20 kuko Vestine yavutse mu mwaka wa 2003 akaba afite imyaka 22.

Nyuma yuko ubu bukwe bubaye bwihuse kandi mu ibanga, abantu benshi batangiye kubwibazaho cyane bibaza impamvu Umukobwa yaba ari icyamamare ariko yajya gukora ubukwe bakabushyira mu muhezo.

Bamwe kandi bibaza uburyo umukobwa nk’uyu wari ufite intego, ndetse arangije amashuri yisumbuye, ageze aho agiye kuryoherwa n’ubuzima bwa gikobwa , ni gute yaba ahise yirukanswa no gushaka umugabo ndetse agashaka umugabo umuruta kuri uru rwego.

Wakwibaza uti se ni urukundo rumwirukanyije ?, Ese umugabo niwe wamusabye ko babyihutisha kuko imyaka iri kumujyana ?, Ese ni amafaranga yaba atumye yihutira gushaka ? cyane ko tubona benshi bashaka abagabo babaruta bakurikiye amafaranga !, wakwibaza uti se yakurikiye ko umugabo ari umunyamahanga ?, bimwe bita ngo umuntu yashakanye n’Umudiaspora ?, Ndetse ntiwabura no kwibaza ko yaba yarabihatirijwe n’inshuti, umuryango se, ibibazo se, cyangwa ikindi kintu cyaba kibyihishe inyuma ! , Ntawamenya gusa ikindi kigengenzi twese tuzi gikunze kwirukansa abakobwa mu gushaka ni ukuba baratwaye inda zitateganyijwe, aho niho ushobora guhera wibaza uti se , uyu mukobwa yaba yaratewe inda na Ouedraoso Idrissa bigatuma bihutisha ubukwe bakabukora huti huti ?.

Nyuma yo kwibaza ibyo, ndetse na nyuma ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kubyandika mu myanya y’ibitangazwa ndetse n’imyanya y’ibitekerezo, uyu mukobwa witwa Vestine biravugwa ko atwite inda ya Ouedraoso Idrissa akaba ariyo mpamvu yatumye bihutisha gusezerana kwabo bigakorwa hut huti kandi mu ibanga.

Umwe ati  “Vestine na Ouedraoso Idrissa bariye akantu none ubukwe bubereye mu muhezo ndetse huti huti”, undi ati “Mbere yo gutera abantu amabuye banza utegereze amezi 9, ibyo bizagufasha kumenya neza koko niba ibyo wabwiwe ari ukuri cyangwa”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *