Mu mikino ya ‘Robot Olympics’ yabereye mu Bushinwa habereyemo udashya dutangaje

Hashinze iminsi itatu mu gihugu cy’u Bushinwa habera imikino y’imashini-muntu ‘World Humanoid Robot Games’ yitiriwe imikino Olympics ya Robots. Yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize isozwa ku Cyumweru.

Yahuje amakipe 280 yo mu bihugu 16 mu mikino itandukanye hagamijwe ahanini kugaragaza iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano no kureba intambwe imaze guterwa mu kubaka ikoranabuhanga rituma imashini zihabwa ubushobozi bwo gukora nk’umuntu.

Izi robots zahatanye mu mikino itandukanye irimo gusiganwa ku maguru, Table Tennis, ijyanye no gukora imirimo yihariye nko kureba ubushobozi bwayo mu gupanga no gutandukanya imiti [sorting medicines], gutunganya ibikoresho runaka no gukora isuku n’iyindi.

Amakipe yahatanye yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Brésil n’ahandi, aho 192 yari ahagarariye za kaminuza n’andi 88 yo mu bigo byigenga, birimo ibyo mu Bushinwa nka Unitree na Fourier.

Amakipe menshi yakoreshaga robots zakozwe n’inganda zo mu Bushinwa nka Booster Robotics.

Max Polter wo mu ikipe ya HTWK Robots yo mu Budage, yavuze ko “Twaje hano kugira ngo dukine kandi dutsinde, ariko tunakore ubushakashatsi.”

Abashakaga kureba iyi mikino yari iri kubera i Beijing baguraga amatike hagati y’ama-yuan 128 na 580 [hagati y’ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 115 Frw].

Mu mikino yabaye robots zagaragaye zigongana, izindi zinanirwa kwigenzura neza zikagwa n’izindi zananirwaga gukora ibikorwa runaka.

Mu mukino w’umupira w’amaguru hari robots enye zagonganye zose zigwa hasi, mu gihe mu masiganwa ya metero 1.500 hari imwe yashakaga kunyura ku yindi na zo ziragongana zigwa hasi biba ubugira kabiri.

Hari izagwaga bigasaba ko bazegura cyangwa izindi zikiyegura bigashimisha abarebaga imikino yazo. Amashusho yakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga abafana bishimiye kubona ibintu nk’ibyo.

Abateguye aya marushanwa bavuze ko iyi mikino ari uburyo bwiza bwo kubona amakuru afasha guteza imbere ubushakashatsi ku mikoreshereze y’izi robots mu buzima busanzwe cyane cyane mu nganda.

Bavuze ko nk’umukino w’umupira w’amaguru ufasha robots kwitoza gukorera hamwe, ibintu bishobora kuba ingirakamaro mu nganda, cyane cyane zimwe zikora ibicuruzwa runaka binyuze mu nzira nyinshi nko guteranya imodoka n’ibindi.

U Bushinwa bukomeje gushora akayabo mu nganda zikora robots, na cyane ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’abaturage bakuze cyane, dore ko zishobora gutanga umusanzu ukomeye mu kubasimbura mu mirimo isaba ingufu.

Ikindi ni uko iki gihugu gikomeje kwereka igihandure ibindi bihatanye muri uru rugendo birimo Amerika, aho kuri ubu mu Bushinwa habera amarushanwa yo kwiruka intera ndende y’izi robots, hagategurwa inama ngari zigaruka ku iterambere ryazo n’ishyirwaho ry’amaguriro yazo hirya no hino.

Inzobere zo mu kigo cy’Abanyamerika cya Morgan Stanley zagaragaje ko muri ibi bihe abantu basanzwe badafite aho bahuriye n’urwego rwa robots basigaye bitabira ibikorwa byinshi bijyanye na rwo.

Ibi bigaragaza uburyo Abashinwa muri rusange bakomeje kwakira ikoranabuhanga rya robots mu buzima bwabo busanzwe

Izi robots zahatanye mu mikino itandukanye irimo gusiganwa ku maguru

Habaye umupira w’amaguru wa za robots

Amakipe menshi yakoreshaga robots zakozwe n’inganda zo mu Bushinwa

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top