Dore ibigo by’amashuri 10 byifujwe cyane n’abarangije umwaka wa gatandatu w’abanza

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri yigisha abanyeshuri bacumbikirwa afite imyanya mike cyane nyamara agasabwa n’abanyeshuri benshi, arimo GS Saint Aloys Rwamagana na Ecole des Science de Musanze yasabwe n’abarenga ibihumbi 20 nyamara afite imyanya ibarirwa mu 100 y’umwaka wa mbere mu cyiciro rusange.

Ingingo yo guha abanyeshuri ibigo by’amashuri abanyeshuri barangije amashuri abanza cyangwa abajya mu mwaka wa kane iri mu zivugisha benshi bitewe n’uko hari abavuga ko abana bahawe amashuri atandukanye n’ayo basabye.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye biga bataha.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko GS Saint Aloys Rwamagana bafite imyanya 162 mu gihe abasabye kwigayo ari 23.770; muri Ecole des Sciences de Musanze hari imyanya 103, abasabye kujya kwigayo bagera kuri 20.153.

E.S Kayonza Modern ifite imyanya 21 yasabwe n’abanyeshuri 17.295, College Saint Andre irimo imyanya 144 isabwa n’abanyeshuri 15.802 mu gihe G.S. St Joseph Kabgayi ifite imyanya 92 yasabwe n’abanyeshuri 14.910.

Mu yandi mashuri yasabwe cyane harimo Lycee de Kigali ifite imyanya 38 mu gihe abari bakeneye kwigamo ari 14.281. G.S.O Butare irimo imyanya 209 yasabwe n’abanyeshuri 13.029, Ecole des Sciences Byimana ifite imyanya 92 mu gihe abanyeshuri bifuzaga kwigayo ari 12.211, Ecole des Sciences de Gisenyi ifite imyanya 138, abakeneye kuyigamo ari 11.775 mu gihe FAWE Girls School irimo imyanya 138 yasabwe n’abanyeshuri 11.282.

 

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatangaje ko Leta iri gushyira ingufu mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yose kugira ngo ababyeyi bajye bahitamo aho bajyana abana babo bitangombye gushaka ko bajya mu mashuri biga babamo.

Ati “Icyo Leta yiyemeje ni ukugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi haba mu mashuri yigisha acumbikira abanyeshuri, yaba no mu mashuri yigisha adacumbikira abanyeshuri ku buryo umwana wiga ataha cyangwa yiga acumbikirwa bose bashobore guhabwa uburezi nyabwo noneho ababyeyi bahitemo.”

Yashimangiye ko “Iyaba amashuri yose ari ku cyiciro kimwe imibare y’abasaba kujya mu mashuri biga baba mu kigo, ngira ngo iyo mibare yagabanyuka.”

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko aho ibihe bigeze abantu badakwiye gushishikarira kujyana abana mu mashuri biga babamo kuko hari n’igihe usanga ari abana bakiri bato bakeneye kuba hafi y’ababyeyi babo.

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 biga mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top