Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku wa 24 Kanama 2025 guhera Saa Cyenda kugeza Saa Kumi n’Imwe z’igicamunsi umuhanda Sonatube -Kicukiro Center uraba ufunze.
Igice kiraba gifunze ni ikiri hagati ya Simba Supermarket no ku Kiraro cya Kicukiro Center.
RNP yatanganje ko uyu muhanda uza kuba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda.
Mu itangazo RNP yanyujije kuri X yakomeje iti “Ibi bizatuma urujya n’uruza muri icyo gice rudakomeza nk’uko byari bisanzwe.”
Polisi yijeje abasanzwe bakoresha uwo muhanda ko abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda guhera tariki 21-28 Nzeri 2025.
Ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
Iyi shampiyona izabera mu Rwanda ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo n’ahazamuka ha metero 5.475.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho byitezwe ko hari n’abazitabira mu gice cy’ubukerarugendo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye bwa mbere mu 1921 i Copenhagen muri Danemark. Iheruka kuba mu 2024 yabereye i Zürich mu Busuwisi.