Muri iyi minsi hadutse ikintu cyo gukora udutsiko twibumbiye mu matsinda ya WhatsApp, utwo dutsiko tukaba dufite gahunda yo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ayo mashusho agakwirakwizwa n’urubyiruko.
Nkuko mu nkuru ducyesha Igihe ibivuga, hari tumwe muri utwo dutsiko twabigize umwuga harimo nk’iryitwa Kigali VP HOOKS-UPS, VIP Online Sex, House Party Show, Aho bibera 24 hours, Group Sugar Mamy z’Abakire, VIP Online Chart Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart n’andi, hiyongereyeho na Rich Gang yabarizwagamo Emelyne Ishanga na bagenzi be.
RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure. Murangira ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”
Isobanura ko kandi hari abandi basigaye barahindutse ‘abashyushyarugamba’ mu gusakaza ibibi byagaragaye ku bandi. Abo ngo usanga babwira abantu ngo niba ushaka ‘agafoto cyangwa video ya kanaka y’ubwambure nyandikira muri DM’, ndetse ngo hari n’abatanga nimero za telefoni. Iti “Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.”
Iperereza ryagaragaje ko ibi bikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, ababikora babishishikarizwamo na bamwe mu bagabo cyangwa abagore, bubatse n’abatubatse babizeza amafaranga menshi.
Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.
Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”
Yongeyeho ati “Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ati “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”