Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azakuramo abo azifashisha ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda ruzahuramo na Nigeria na Zimbabwe tariki ya 6 n’iya 9 Nzeri 2025.
Ni urutonde rugaragaraho abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Niyo David (Kiyovu Sports), Ishimwe Djabil (Etincelles FC), Nduwayo Alexis (APR FC), Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange (Rayon Sports) na Mukudju Christian ukinira Elite Football Club.
Abandi bahamagawe ni abanyezamu Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere.
Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel na Dylan Francis Georges.
Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ngwabije Bryan Clovis na Kayibanda Claude.
Ba rutahizamu ni Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet, Mugisha Gilbert, Hamon Aly-Enzo, Kwizera Jojea, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur.
Abakinnyi batunguranye ntibagaragare barimo Samuel Gueulette, Hakim Sahabo, Ruboneka Bosco na Niyigena Clement. Muri aba bakinnyi bose nta mukinnyi n’umwe wa Police FC wahamagawe.
Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025.
Muri rusange Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda na Benin banganya amanota umunani. Nigeria ya kane ifite arindwi, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.