Isasu urashe rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye: P. Kagame abwira RDF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ingabo z’igihugu (RDF) kudaterwa n’ubusanzwe cyangwa umunaniro, ahubwo bakomeze guhora biteguye igihe cyose, kugira ngo barinde igihugu n’abaturage bacyo.

Ibi yabivuze ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, ubwo yari i Gabiro ahari hateraniye abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza basaga ibihumbi bitandatu (6,000) bari barangije amasomo.

Perezida Kagame yashimye imbaraga n’ubwitange ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu kurinda igihugu no kubungabunga umutekano, anavuga ko imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye nta gihe na gito rwigeze rugabwaho igitero gikomeye, bitewe n’uburyo RDF ihora maso.

Ati: “Nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho abashaka kugirira nabi u Rwanda, ariko kuba dufite ingabo zikomeye kandi zifite indangagaciro, nibyo bituma tuguma dushikamye. Tugomba gukomeza kuba maso.”

Perezida Kagame yasobanuye ko RDF itagendera ku gushaka gushoza intambara, ahubwo inshingano yayo nyamukuru ari ukurinda igihugu igihe cyose cyaba gishozwemo intambara n’abagifitiye nabi.

Ati: “N’ubwo mu mwuga wanyu harimo kurwana no kurasana, intego si ukwica cyangwa gukomeretsa abantu. Icyo mushinzwe ni ukurinda igihugu cyanyu igihe cyaba giterwa. Iyo intambara ibayeho ntimuyihunga, ahubwo muyirwana kugeza mugiye imbere.”

Yakomeje asaba abasirikare n’abapolisi kutazigera bibeshya ngo bumve ko intambara ari ibintu byoroshye, kuko iyo itangiye iba isaba ubwitange, ubuhanga n’ubwitwararike.

Perezida Kagame yanavuze ku bijyanye n’ibibazo by’umutekano mu karere, agaragaza ko hari abagerageza gushaka guhungabanya u Rwanda ariko bikabahenda cyane. Yavuze ko ibyo bigaragara mu mvugo z’abayobozi bamwe bo mu bihugu bituranye, ariko bikaba bigaragaza ko kugirira nabi u Rwanda atari ibintu byoroshye.

Ati: “Hari abavuga byinshi, ariko iyo bigeze mu bikorwa basanga bigoye cyane. N’ubwo byaba byabayeho mu myaka ishize, mu myaka iri imbere bizaba bigoye kurushaho.”

Perezida Kagame yihanangirije abasirikare kutagomba gufata imbunda bakayikoresha nabi, ahubwo bakamenya neza ko buri risasu rigomba kugira intego.

Ati: “Ntabwo ari ukurasa amasasu gusa. Ririya sasu risohoka rigomba kuba ryanditseho izina ry’uwo rigenewe. Ugomba kurasira ku ntego, ntago ari ugutuma isasu rigenda risa n’irijugunywe.”

Yabwiye abasirikare ko hari amasasu ahenda cyane, ashobora kugura ibihumbi 5 by’amadolari, bityo gukoresha nabi intwaro bikaba ari ugusesagura umutungo w’igihugu.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yasabye ingabo n’abandi bashinzwe umutekano mu Rwanda gukomeza kwitwararika, bakirinda ikintu cyose cyabakururira gusinzira cyangwa kwirara, kuko abanzi b’igihugu badahwema gushaka uburyo bwo kugihungabanya.

Ati: “Mugomba guhora mwiteguye, kuko abashaka kutugirira nabi ntibazigera bahagarara. Tugomba guhora twiteguye kugira ngo igihe icyo ari cyo cyose tugeragejwe, tuzatsinde.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top