Nta Shene idacika! Rugaju, Richard, Antha na Jangwani barekuwe

Ku wa 26 Kanama 2025 saa 12:52 Inteko y’abacamanza ba gisirikare igizwe na bane yageze mu rukiko ibanza kwisegura ku bwo gutinda bitewe nuko umwnzuro wari gusomwa saa yine za mu gitondo.

 

Ku wa 26 Kanama 2025 saa 12:52 Inteko y’abacamanza ba gisirikare igizwe na bane yageze mu rukiko ibanza kwisegura ku bwo gutinda bitewe nuko umwnzuro wari gusomwa saa yine za mu gitondo.

Perezida w’inteko y’abacamanza yasomye amazina yabo bahaguruka mu myanya begera imbere noneho abamenyesha ibyaha bakurikiranyweho birimo;

Guha inyandiko udateganywa kuyihabwa(inyandiko mpimbano), icyaha cya Captain Mutoni Peninah ahuriyeho na Captain Umurungi Peninah

N’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Icyaha cyo kuba ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe

Ubufatanyacyaha mu gutanga inyandiko mpimbamo.

Abasivile n’abakozi ba RCS bo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha inyandiko mpimbano.

Imiterere y’urubanza

Captain Mutoni Peninah yakoraga muri J1 akaba yari afite inshingano zo gushakira abasirikare byangombwa byo kujya mu butumwa bw’akazi n’amatike y’indege. Mu bihe bitandukanye yagiye yakira amafaranga anyujijwe kuri momo ye andi yanyujijwe kuri konte ye ya Zigama CSS andi yayakiriye mu ntoki.

Civile Karisa Georgine yavuze ko yahaga amafaranga Captain Mutoni Peninah yo kugura tike z’abafana. Yamugaragarije mesaje ariko hari n’ayo yamuhaye amusanze kuri MINADEF.

Majoro Vincent Murigande yari ashinzwe ishami rishinzwe ingendo muri J1.

Captain Peninah Mutoni yagaragaje inzitizi zirimo ko afite impamvu zikomeye.

Biganiro Mucyo yireguye avuga ko atagiye nk’umufana wa APR FC ahubwo yiyishyuriye amatike agenda nk’umunyamakuru.

Abafana ba APR FC bari muri uru rubanza bireguye bahuriza ku kuba barabonye ubutumwa ku rubuga rw’abayobozi ba APR FC bahuriyeho n’abafana. Bwari ubutumwa bubamenyesha ko hari imyanya yo kujya gufana APR FC mu Misiri no muri Tanzania. Bose biyishyuriye amatike na VISA amafaranga bayoherereza Captain Peninah Mutoni

 

Ishimwe Ricard yahakanye ibyo aregwa, yashatse abaterankunga bamugurira itike ya 800$ yo kujya kureba umukino wa APR FC mu misiri. Yamenye ko abayobozi ba APR FC bamufasha kubona VISA.

Ndayishimiye Reagan yahakanye ibyo aregwa. Muri Tanzania yagiye nk’umunyamakuru wa RBA . Mu misiri yahaye amafaranga Karisa Georgine ngo amufashe nk’uko yari yaramufashije muri Tanzania. Mu misiri rero yagiye nk’umufana wa APR FC ariko agezeyo yatangaje amakuru ku banyarwanda.

Uko urukiko rubibona

Majoro Vincent Murigande, akekwaho icyaha cyo kuba icyitso gukoresha umutungo wa Leta

icyo utagenewe.

Captain Peninah Mutoni akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.Akekwaho kandi ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe

Karisa Georgine, nta mpamvu zo gukekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Ndayishimiye Reagan, Ishimwe Ricard, Biganiro Mucyo, na Mugisha Frank, n’abakozi babiri ba RCS;urukiko rwasanze nta mpamvu bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho kuko ntabwo bari bazi ko ayo matike ari kugurirwa abakozi ba MINADEF

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma CSP Sengabo Hillary na CSP Olive Mukantabana , Karisa Georgine , Ndayishimiye Reagan, Mugisha Frank, Biganiro Mucyo na Ishimwe Ricard, na bagenzi babo b’abafana  bafungurwa by’agateganyo.

Mu cyumba cy’iburana ituze ryabuze abantu bavuza akamo k’ibyishimo kubera uwo mwanzuro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top