Igeragezwa rishya ry’ubuvuzi ryakorewe muri Afurika y’Epfo ryagaragaje ibisubizo bidasanzwe aho umugore w’imyaka 32 yakize virusi itera SIDA burundu.
Amakuru y’uko umugore witwa Anele yanduye virusi itera SIDA, yayamenye muri Gicurasi 2016, ubwo yabwirwaga n’abaganga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cyo mu gace ka Umlazi mu ntara ya KwaZulu-Natal ko ibisubizo byagaragaje ko yanduye Virusi itera SIDA.
Mu buhamya bwe, Anele yavuze ko akimenya ko yanduye SIDA, yumvise ari nk’aho Isi imurangiriyeho, avuga ko ubwo yari imbere y’itsinda ry’abashakashatsi, abaganga n’abayobozi ku buvuzi mu nama mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ryita ku ndwara ya SIDA (IAS) yabereye i Kigali, muri Nyakanga 2025, atifuzaga ko amazina ye yose atangazwa kubera ibikomere by’akato birangwa mu gace ka Umlazi ku bantu bayanduye.
Ati “Nararize cyane, icyo gihe mbimenya nari mfite imyaka 23 gusa, uwo munsi sinari meze neza na gato”
Mu 2022, ni bwo hatangiye igeragezwa ry’ubuvuzi ryitabiriwe n’abagore 20 barimo na Anele bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.
Umwarimu muri Ragon Institute ya Mass General Brigham, MIT na Harvard, Krista Dong yavuze ko byakorwaga mu buryo bwo kwifashisha umuti wa vesatolimod bagamije gushaka virusi aho yihishe mu mubiri bakayica.
Ati “Virusi ya SIDA iba yihishe. Uburyo twifashishaga bwari ubwo bita ‘kick and kill’ bwo gukuramo virusi no kuyica.”
Mu gihe cy’ibyumweru 20, abitabiriye igeragezwa bahawe vesatolimod kabiri mu cyumweru, ku munsi wa 35 basabwa guhagarika gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi. Ariko hashize umwaka umwe, abagore 16 bongeye kugaragaraho iyi virusi, basubira ku miti.
Mu bagore bane bari basigaye mu cyiciro cy’uburwayi butagaragara ku musozo w’igeragezwa, umwe yaje kugaragarwaho na virusi, babiri bahitamo gusubira ku miti, hasigara Anele umaze imyaka irenga ibiri ahagaritse imiti, kandi nta virusi ikigaragara mu mubiri we.
Ibyavuye mu igeragezwa ryakorewe i Umlazi muri Nyakanga 2025 byatangajwe mu kinyamakuru The Lancet, byerekanye ko abantu 10 ku Isi bafatwa nk’abakize Virusi itera SIDA burundu.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amageragezwa hafi ya yose yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe 67% by’abantu bangana na miliyoni 40,8 bafite Virusi itera SIDA bari muri Afurika, nyamara imiterere y’imibiri y’abaturage itandukanye cyane.
Dong asobanura ko abagore bagize 53% by’abandura virusi ya SIDA ku Isi, ariko abitabira igeragezwa rigamije kuyikira bari munsi ya 19%, abasaga 60% by’abakobwa bandura Virusi itera SIDA mbere y’imyaka 23.