Jya kuri RIB hano urandegera nde – Sam Karenzi yamaramaje

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, nibwo ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, hakwirakwijwe ubutumwa bwavugishije benshi bugamije kwibasira Sam Karenzi, umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa SK FM. Ubutumwa bwagaragazaga ko ari “umufana ubarizwa muri Rayon Sports” ndetse ko ngo yaba ari intandaro y’ibibazo bimwe na bimwe muri iyo kipe.

Umwe mu bakoresha Twitter (X) uzwi ku izina @kalisa94, yashyizeho ifoto ya Sam Karenzi ari kumwe n’abandi, maze ayiherekesha amagambo amushinja kuba “virus muri Rayon Sports”. Yongeyeho ko ngo uyu munyamakuru ari we ukomeje guteza amakimbirane n’ibibazo mu ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Yanditse ati:
“Bwana @SamKarenzi uri virus muri Rayon yacu, wivemo amakacubirizo muri rayon ni wowe uyateza wa mugande we …”

Mu gusubiza ayo magambo yamugenewe, Sam Karenzi yagaragaje ko atanyuzwe na byo maze yandika ubutumwa bugira buti:
“Jya kuri RIB hano urandegera nde?”

Ubutumwa bwe bwahise butuma abatari bake bagaragaza ibitekerezo bitandukanye: bamwe bamushinja kuba ari we uteza umwuka mubi, abandi bagashyigikira uburyo yihagazeho akamagana gusebwa ku mugaragaro.

Sam Karenzi ni izina rikomeye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, akaba azwi cyane nk’uwashinze SK FM, imwe mu maradiyo y’imyidagaduro n’imikino akomeje kwigarurira abumva benshi.

Si ubwa mbere Rayon Sports igarukwaho mu bitangazamakuru kubera ibibazo by’imiyoborere, amakimbirane hagati y’inzego ziyobora ndetse n’uruhare rw’abafana mu byemezo bya buri munsi. Mu gihe ayo makimbirane akomeje, amagambo avuzwe na @kalisa94 yafashwe nk’ukwongera gusuka lisansi ku muriro wari usanzwe uciye mu ikipe.

Kugeza ubu, amagambo ya Sam Karenzi ngo “Jya kuri RIB hano urandegera nde?” akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Abantu baribaza niba koko ibyo yashinjwe bifite ishingiro cyangwa ari uburyo bwo kumusebya bitewe n’uko ari umunyamakuru ukunze kugira uruhare mu isesengura rikomeye ku mikorere ya Rayon Sports.

Ibi byose bikomeje gukurura impaka nyinshi hagati y’abafana n’abakunzi b’iyi kipe, bikaba bigaragaza ko ikibazo cy’amakimbirane aturuka imbere muri Rayon Sports kitararangira vuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top