Umusore witwa Tuyishime hamwe na Papa we abashe utwana tubiri bakajya badusambanya badusimburanwaho

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko umusore na se bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa babasimburanaho bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Haburanwaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umusore uregwa muri uru rubanza yitwa Tuyishime afite imyaka 25 naho se umubyara yitwa Claver ni umusaza w’imyaka 66. Bahuriye ku cyaha cyo gusambanya abana babasimburanyaho.

Bikekwa ko icyaha cyabereye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

 

Abo bana bivugwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka 17 naho undi akagira imyaka 16.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bana bagiye kwa Claver ku mwaka akazi ko gucuruza amandazi aho afite akabari, ndetse ni ho yabanaga n’umusore we.

 

Bariya bana b’abakobwa ngo ku manywa bajyaga gucuruza amandazi ahantu hatandukanye bataha aho Claver yari yarabahaye inzu yo kubamo, uwo mugabo n’umuhungu we bakarara babasambanya babasimburanaho.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Iyo aba bana bangaga ko babasambanya babakangishaga icyuma, bababwira ko nibabyanga babica.”

 

Uhagarariye ubushinjacyaha akomeza agira ati “Nyakubahwa Perezidente w’iburanisha Claver we yongeragaho kubacuruza ku bagabo bakaba ari we bishyura, aba bana bagira ngo barayamwishyuje akababeshya ko azayabaha yagwiriye.”

 

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bana basambanyijwe mu majoro atandatu yikurikiranya. Ibimenyetso umushinjacyaha ashingiraho ni imvugo z’abatangabuhamya.

 

Umutangabuhamya uvuga ko ari umukozi wo kwa Claver na we w’umukobwa, ariko acuruza mu kabari yavuze ko Claver yahaye bariya bana b’abakobwa icyumba kimwe akaba ariho basambanira ari naho abaregwa barimo Claver n’umuhungu we babasambanyirizaga, cyangwa bakabajyana mu rugo aho batuye.

Ubushinjacyaha busaba urukiko ko mu gihe bugikora iperereza, ndetse hari inyandiko igaragaza ko hafashwe “Vaginal swabs” ku bana zizapimwamo DNA, ko Claver n’umuhungu we baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 bitewe n’uburemere bw’icyaha baregwa.

 

Claver n’umuhungu we Tuyishime baburanye bahakana icyaha baregwa, bavuga ko ibyakozwe byose ari akagambane.

Me Mpayimana Jean Paul wungura Claver n’umuhungu we yavuze ko umuntu ucuruza akabari akanacuruza abana kugeza aho bimenyekana, ko anabasambanya bitashoboka kuko yahita atamazwa.

 

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko bidashoboka ko umusaza yasambanya umwana noneho hakiyongeraho ko anasimburanaho n’umuhungu we muri ubwo busambanyi, kandi ibyo byose byabaga nijoro bivuze ko baba bari mu cyumba kimwe.

Me Mpayimana Jean Paul ati “Ayo mahano ntiyabayeho, ibyabaye byose ni akagambane k’abo bana n’abatangabuhamya imvugo zabo ntizizahabwe agaciro.”

 

Me Mpayinka Jean Paul yabwiye urukiko ko abo bana bahakoze iminsi ibiri gusa kandi bakoraga bataha.

 

Me Mpayimana Jean Paul ati “Aba bana bari barirukanwe na Claver babonye abirukanye ni ko gukora akagambane ko kubeshya ko bakorewe ibyaha, kandi nta byabaye ndetse abo bana atari ibitambambuga byibura, iyo bamara gufatirwaho icyuma bakangishwa kwicwa iyo kubasambanya birangira bari no gusohoka hanze byibura bakavuza induru.”

Claver n’umuhungu we Tuyishime basaba ko bakurikiranwa badafunze.

 

Uko urukiko rubibona

 

Urukiko rubona ko Claver n’umuhungu we bahakana icyaha baregwa, ariko bakemera ko abo bana babahaye akazi n’ubwo bavuga ko bakoraga bagataha ariko Claver avuga ko hari akazu yari yarabahaye hafi bihura n’ubuhamya bw’umutangabuhamya ukorera Claver, uvuga ko abo bana bari barahawe icyumba babagamo bajyaga banahabasambanyiriza, bikanavugwa ko Claver n’umuhungu we na bo babasambanyaga.

Ikindi urukiko rubona ko kuba hari abatangabuhamya bemeje ko aho hakorerwaga ubusambanyi, n’abana bakavuga ko bacuruzwaga bakabitangaho amakuru, urukiko rusanga ibyagezweho mu iperereza bihagije ku buryo rubishingiraho rucyeka ko Claver n’umuhungu we icyaha bakekwaho bashobora kuba baragikoze.

Urukiko rurasanga kuba Claver n’umuhungu we Tuyishime bashinjwa n’abana basambanyije bikanemezwa n’abatangabuhamya ko basambanyijwe, kandi bakaba barabigize umwuga waho bacururiza akabari, ikindi kandi hari ibimenyetso byafashwe ngo bijye gupimwa bityo Claver n’umuhungu we bakaba bagomba gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko

 

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Claver n’umuhungu we ko ibyo bakekwaho bashobora kuba barabikoze.

Urukiko rutegeka ko Claver n’umuhungu we Tuyishime bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu igororero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top