Ni indege yo ku butaka! Rayon Sports yaguze imodoka yayo amamiliyoni akayabo

Ikipe ya Rayon Sports yaguze imodoka izajya igendamo y’arenga Miliyoni 195 z’Amanyarwanda ku bufatanye na Airtel.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Rayon Sports yafunguye ku mugaragaro umushinga wo kwandika abanyamuryango bayo mu ikoranabuhanga rigezweho.

Muri uyu muhango wabereye muri Zaria Court ariko hanatangarijwemo ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaguze imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 130 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo angana na 195,350,908 mu manyarwanda.

Iyi modoka izajya itwara abakinnyi bayo guhera mu mwaka utaha w’imikino, yayiguze ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda. Rayon Sports yaherukaga imodoka yayo muri 2019 gusa byaje kurangira abo yari yarayiguze nabo bayisubije kubera kutubahiriza amasezerano.

Muri uyu muhango Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports hagati ya 2008 na 2017 ni we wemerewe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu mushinga. Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango w’ikipe ya Rayon Sports ni ugukanda *702#.

Rayon Sports yaguze imodoka yayo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top