Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umugabo witwa Murokore agerageza kurwanya Abanyerondo bari batambutse baciye iruhande rw’urugo rwe.
Ibi byabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza nk’uko bamwe mu bari gukwirakwiza aya mashusho babivuga.
Uyu mugabo witwa Murokore ubwo yari amaze kugasoma kamugeze mu maraso, yabonye Abanyerondo batambuka arabatangira, ashaka kurwana nabo, muri videwo yari arimo ababwira ngo yabuze ibintu byinshi, ndetse wumva ababwira ko iyo myenda bambaye ntacyo imaze yayibakubitana, anavuga ko yahetse imbunda batamukanga.
Abanyerondo nabo bumvikanaga bamubwira ko yasinze kandi bashobora kumujyana, nawe akabasubiza ababaza ati “nakoze iki kugirango munjyane?, ngaho nimunjyane”.
Gusa n’ubwo abantu benshi bamenyereko Abanyerondo baba bari mu makosa kuri iyi nshuro siko byagenze kuko abantu barimo babakiza byasabaga Abanyerondo kumwirengagiza bagakomeza kwigendera, kuko ngo kamugezemo, byumvikanaga ko ariwe wiyenzaga. Reba AMASHUSHO.
Abanyerondo banyuze imbere y’urugo rwa Murokore, Murokore arabatangira arabakubuta atazi ko hari abari kumufata videwo