Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Miss Mwiseneza Josiane nyuma yo gutandukana n’umusore wari wamwambitse impeta, ubu yabonye umukunzi mushya

Miss Mwiseneza Josiane, wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity, yatangaje ko ubu ahagaze neza mu rukundo, nyuma y’igihe yari amaze atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we.

Nubwo atatangaje izina cyangwa ishusho y’umusore basigaye bakundana, Josiane yemeye ko hari undi mutima usigaye umunyura, yemeza ko urukundo rwe rwongeye kuba rwiza kandi rutuje. Ibi yabitangaje nyuma y’igihe kinini yari amaze adakunze kugaragara mu itangazamakuru cyangwa mu bikorwa by’imyidagaduro nk’uko byahoze.

Miss Josiane yari yarambitswe impeta n’umusore bari bakundanye muri Kanama 2020, ariko nyuma baza gutandukana mu buryo butigeze buramburwaho byinshi mu itangazamakuru. Nyuma y’icyo gihe, yahisemo kwibanda ku buzima bwe bwite, cyane cyane amasomo.

Uyu mukobwa wagaragaje urugendo rudasanzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda, by’umwihariko uburyo yahanganye n’ibigeragezo bikomeye akiri mu muryango uciriritse, ubu ari kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri University of Kigali, aho yiga Marketing.

Miss Josiane yashimangiye ko nubwo yahisemo kuba mu buzima butavugwa cyane, akomeje kwitwararika no gukora uko ashoboye ngo yiteze imbere haba mu bumenyi no mu buzima bw’urukundo.

Yasoje avuga ko ahanze amaso ejo hazaza heza kandi afitiye icyizere ahantu ageze muri uru rugendo rw’ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top