Impanuka ikomeye yabereye muri Stade ya Huye mu mukino wahuzaga Mukura VC na Gasogi United – AMAFOTO

Mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sports na Gasogi United, habayeho impanuka itunguranye yatumye umukino uhagarikwa by’igihe gito. Umukinnyi wa Mukura VS, Nisingizwe Christian, yagonganye n’umunyezamu wa Gasogi United mu buryo butunguranye, ahita yikubita hasi bikomeye. Iyi mpanuka yatumye hihutirwa gutabaza Ambulance kugira ngo uyu mukinnyi ajyanwe kwa muganga aho yahawe ubufasha bwihuse.

Ikipe zombi zakomeje umukino nyuma y’uko Nisingizwe yari amaze gutwarwa kwa muganga, ariko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, bitaragaragara ikipe ifite amahirwe yo gutsinda.

Turacyategereje amakuru mashya ku buzima bwa Nisingizwe Christian. Dukomeje kumwifuriza gukira vuba no gusubira mu kibuga afite imbaraga.

1 thought on “Impanuka ikomeye yabereye muri Stade ya Huye mu mukino wahuzaga Mukura VC na Gasogi United – AMAFOTO”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *