ADEPR Nyarugegenge yatanze ukuri abantu batamenye ku mashusho yagiye hanze abantu barwanira mu rusengero bikavugwa ko ari Aba-pasitoro barwanye, – Reba na videwo barwanira mu rusengero niba utarayibona

Itorero ADEPR ryahaye ibisobanuro ku byagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wagaragaye ari gushyamirana n’abandi mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, mu giterane cy’Ububyutse cyari kimaze iminsi cyihabera.

Guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ADEPR Nyarugenge yari ari giterane cyiswe icy’Ububyutse, cyitabiriwe n’abakristo benshi bahamya ko bahungukiyemo inyigisho z’ububyutse n’ibihe byihariye by’umwuka.

Ariko ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama, habaye ikibazo cyatunguye abari mu rusengero ndetse n’abakurikiraga igiterane kuri YouTube y’itorero. Mu mashusho yasakaye, hagaragaraga umugabo wicaye imbere utangiye gushyamirana n’abandi, agerageza kurwana no kwiruka agana ku ruhimbi. Nyuma, abashinzwe umutekano baramwegereye baramufata bamufasha gutuza.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yahise ahabwa ibisobanuro bitandukanye, bamwe bakavuga ko ari abapasitori bashya n’abasanzwe bari bashyamiranye.

Nyuma yo gukwirakwira kw’ayo makuru, ADEPR yanyomoje ibyavuzwe byose binyujijwe mu muvugizi wayo mu by’itangazamakuru, Ntakirutimana Emmanuel. Mu kiganiro yagiranye na Zaburi Nshya, yavuze ko amakuru yavuzwe atari yo.

Ahamya ko ayo mashusho ari ayo muri ADEPR Nyarugenge, ariko ntabwo ari abapasitori bashya cyangwa abasanzwe bashyamiranye.

Avuga ko ari umugabo wari mu giterane, bakeka ko yaba afite ikibazo cy’uburwayi, watangiye kuvuga amagambo adasanzwe mu rusengero. Abashinzwe kwita ku bantu nibwo bagerageje kumwegera ngo bamufashe, ariko we yahise ashaka gukubita abantu.

Yakomeje avuga ko amakuru yakwirakwijwe ngo abapasitori barwanye “yahimbwe n’abantu bashaka guharabika itorero,” ashimangira ko “nta kurwana kwabaye, nta muntu wakubiswe.”

Kugeza ubu, amashusho yari yashyizwe kuri YouTube y’itorero ADEPR Nyarugenge yamaze gukurwaho. Reba Videwo.

ADEPR Nyarugegenge yatanze ukuri ku mashusho yagaragaye abantu barwanira mu rusengero bikavugwa ko ari Abapasitoro barwanye, – Reba videwo barwanira mu rusengero niba utarayibona

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top