Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyize hanze amashusho yerekana abasirikare bacyo barasa ibyihebe, mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique.
Ni amashusho yafashwe guhera muri 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zatangiraga ibikorwa byo guhashya ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar-Al-Sunnah byari byarayogoje Cabo Delgado.
Muri aya mashusho, Lt. Gen. Innocent Kabandana wabaye umuhuzabikorwa wa mbere w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, agaragara aha ikaze Ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Nacala zatangiriyemo ibikorwa byo kubohora Cabo Delgado.
Brig. Gen (Rtd) Muhizi Pascal icyo gihe wari uyoboye ibikorwa by’urugamba; mbere y’uko Ingabo z’u Rwanda zitangira kurwana n’ibyihebe yazisabye kubikubita nta mbabazi.
Ati: “Icyo tuzi adui (umwanzi) turamurusha ibikoresho, kandi turamurusha imyitozo. Mureke rero dukore akazi kacu neza, tumukubitishe ibifaru apana izimukanga [imbunda]. Ari bukubitwe kabisa. Arashaka kuraswa nta mbabazi, kuko nawe nagufata arakwica.”
Mu mashusho RDF yashyize ku rubuga rwayo rwa X, ingabo z’u Rwanda zigaragara zihanganye n’ibyihebe mu mashyamba yo mu turere dutandukanye twa Cabo Delgado.
Ni amashusho by’umwihariko yerekana ibitero bitandukanye ingabo z’u Rwanda zagiye zigaba kuri Ansar-Al-Sunnah isanzwe inazwi nka Al Shabaab, birimo ibyo ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi.
Aya mashusho by’umwihariko agaragaramo intwaro zitandukanye zikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda, zirimo imbunda zigezweho, ibifaru bidatoborwa n’amasasu ndetse n’imbunda z’imisada zo mu bwoko bwa BM.
Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique byiciwemo ibyihebe byinshi, birimo ibibarirwa muri 70 byiciwe mu gace ka Mbau ho mu karere ka Mocimboa da Praia byishwe muri Kamena umwaka ushize.
Ibikorwa bya RDF ifatanyije n’ingabo za Mozambique kandi byasize ibyihebe byirukanwe mu bice bitandukanye byari byarigaruriye; abaturage bari baravuye mu byabo bashobora gutahuka. REBA VIDEO.
RDF on the battlefield | Mozambiquepic.twitter.com/ZfUqDVsX6O
— Rwanda Defence Force Gallery (@RDF_Gallery) August 29, 2025
Bwambere RDF ishyize hanze Videwo igaragaza abasirikare bayo bari kurasana n’ibyihebe, nonaha.