I Kigali mu mudugudu wa Itunda akagari ka Rubirizi mu murenge wa Remera ho mu karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo wagiye kwiha akabyizi mu rugo rw’abandi gusa ntibimuhire kuko yaje kugirwa gitumu n’abaturage bafatanyije n’umugabo bw’uwo mugore.
Jean Claude Umugabo w’uyu mugore ukekwaho guca inyuma umugabo we, asobanura uko byagenze yavuze ko ubwo byari mu gitondo agiye kujya ku kazi, umugabo witwa Kazungu yaje agahagarara hafi y’urugo rwe akajya acunga cunga ko yagiye kugirango ahite yinjira mu rugo.
Jean Claude avuga ko yagiye akajya aho abona wa mugabo we neza, ubundi akabona yinjiye mu rugo rwe, ariko we n’umugore we bahise bifungirana mu nzu.
Uyu mugabo icyo yahise akora ni ukujya guhuruza Mutwarasibo, n’abandi bayobozi ndetse n’abandi baturage, agira ati “Muze murebe wa mugore noneho ndamwifatiye, iminsi 40 namuhaye imugereyeho”. Abayobozi bahise bamugira inama yo kujya kubafungirana, ari nabwo yahise ashyiramo ingufuri ngo batamucika.
Ubwo nibwo Mutwarasibo n’abandi baturage bahise baza gukomangira wa mugore n’uwo mugabo bivugwa ko bari mu gikorwa cyo kwiha akabyizi. Gusa ubwo bumvaga abantu bakomanze ntabwo bafunguye kuko bamaze hafi iminota 30 babihoreye, bamwe bati “babanje kurangiza igikorwa barimo”.
Gusa uyu mugore Mukasafari Brigitte avuga ko uyu mugabo Kazungu yari yaje kumusura bisanzwe kuko arwaye naho ibyo gusambana ntabyabayeho ahubwo ko ari ifuhe ry’umugabo we cyane ko bari bamaze iminsi ngo batabana mu nzu.
Uyu mugabo avuga ko amakimbirane ahora mu rugo rwabo aterwa no gucana inyuma nk’uko abaturage nabo babigaragaza, gusa ngo umugore niwe musambanyi wa cyane.
Uyu Kavutse Jean Claude yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’umugore we burundu, ngo azarera abana be umugore nawe agumane n’uwo Kazungu.
Umugore nawe yakomeje gukanira cyane avuga ko nubwo batabanye byemewe n’amategeko ariko bagomba kugabana imitungo yose ngo kuko umugore yagurishije kwa Nyina azana mu rugo, ngo inzu batayigabanye byarutwa igatwikwa ikavaho.