Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bidasubirwaho bari kugenzura Ikibuga cy’Indege cya Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yavuze ko yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Kavumu nyuma yo kwigarurira uduce twa Kabamba na Katana two muri teritwari ya Kabale.
Aba barwanyi bashinjaga ingabo za leta, FARDC, gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu no kurundanya za bombe, zo kwica abasivile mu bice bagenzura.
UMUSEKE wamenye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakuyemo akabo karenge, bava i Kavumu bahungira i Bukavu.
🪭update🪭
Abasirikare ba FARDC, Abarundi na FDLR uko bari guhunga M23 bari kurasa mu baturage babakanga ngo bahungane, gusa abaturage banze bategereje M23
Ntagihindutse Bukavu nayo iraza kubohorwa mugihe high command ya M23 yaba ibyemeje igatanga order nkuko yabikoze Kavumu.… pic.twitter.com/X10pfSWCZk
— Dr. Dash (@dr_dash250) February 14, 2025
🪭update 🪭
Ingabo z’abarundi zatangiye kwiruka zisubira iwabo.
Ngizo ingabo za President Ndayishimiye.
Ubundi bajyaga muri Congo kumarayo iki? Mfite amakuru menshi ku barundi uko njyenda mbona umwanya ndayabaha.
Numvise ngo eta majoro y’iburundi ngo ikurikirana ibyo nandika,… pic.twitter.com/a02ZTukV4R
— Dr. Dash (@dr_dash250) February 14, 2025