Aba general ba FARDC 26 batawe muri yombi mu ibanga rikomeye

Mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kuzahazwa n’imvururu zishingiye ku miyoborere n’umutekano, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu (ONG-DRC) ryatangaje ko rifite impungenge zikomeye ku buryo bushya bwo gufata no gufunga abasirikare bakuru mu buryo butemewe n’amategeko.

Ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, Brigadier General Pierre Banywesize, komanda wungirije w’ibikorwa bya gisirikare i Dungu mu Ntara ya Haut-Uélé, yatwawe n’inzego z’ubutasi za gisirikare i Kinshasa.

Uyu musirikare mukuru, wahoze ari umujyanama wihariye mu bya gisirikare wa Perezida wahoze ariho, Joseph Kabila, yafunzwe mu buryo bw’ibanga, aho bivugwa ko yari ategereje kwivuriza mu mahanga. Kuva icyo gihe, umuryango we nta makuru uzi ku ho afungiye, kandi ntiwemerewe kumusura.

Ni umwe mu basirikare benshi bakomeje gufatwa mu buryo butavugwaho rumwe. Muri iryo tsinda harimo na General Banza Kabulo Joseph, wahoze ari komanda wungirije wa gahunda ya gisirikare ya Sokola 2 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, na we watawe muri yombi i Kinshasa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, na ONG-DRC, rirerekana ko abasirikare nibura 29 bafashwe mu byumweru bishize, muri bo 27 bavuga Igiswahili. Ibi byongeye gukongeza impaka ku cyaba cyihishe inyuma y’aya makuba, bamwe bagashinja Leta gukoresha iturufu y’ubwenegihugu n’akarere bakomokamo mu buryo bushingiye ku rwikekwe no gutuza imitwe yitwaje intwaro.

Iri huriro riragira riti: “Abafunzwe bose bafungiye ahantu hatazwi, nta burenganzira bwo kuganira n’abunganizi babo mu mategeko, nta burenganzira bwo kumenya ibyo baregwa, kandi abenshi bafashwe bari mu kazi kabo ka buri munsi.”

ONG-DRC iravuga ko ifite impungenge zidasanzwe ku buzima bwa Gen. Banywesize, by’umwihariko kubera ko yari agiye kwivuriza hanze y’igihugu. Iri tsinda rirahamagarira Leta ya Congo gushyira ku murongo uburenganzira bwa muntu, irasaba ko Banywesize ahabwa ubuvuzi bukwiye, bityo ngo “kutabikora bishobora gutuma ubuzima bwe burushaho kuzahara.”

Iri huriro rinenga ko ibura ry’uburenganzira bwo kubona umunyamategeko umwunganira, gutanga ibisobanuro by’ibirego no gushyikirizwa urukiko mu gihe cyateganyijwe, bifatwa nk’ibimenyetso by’itotezwa. Iri fatwa rihishwe kandi rigakorwa ku bantu bafite imyanya ikomeye mu gisirikare rishobora kugira ingaruka ku bumwe bw’igihugu n’icyizere abaturage bagirira inzego z’umutekano.

Mu gusubiza ikibazo cy’aho uburenganzira bw’abantu bubarizwa muri iki gihe, ONG-DRC irasaba Leta ya RDC ibintu bitanu by’ingenzi: Guhabwa uburenganzira bwo gusurwa no kuvuganwa n’abunganira mu mategeko; Gutegura imanza zihutirwa kandi zubahirije amategeko, cyangwa se abakekwaho ibyaha bagarekurwa.

Hari kandi Gushyiraho uburyo bwo gutanga ubuvuzi bwihuse ku bantu barwaye nk’uko bivugwa kuri Gen. Banywesize; Kubahiriza uburenganzira bwo kuburanishwa mu cyubahiro no mu mucyo; Kurekera aho kubuza abaharanira uburenganzira bwa muntu gukora akazi kabo.

Mu cyumweru gishize, umuryango wa General Banywesize Cishungu washyize hanze itangazo ryuje impungenge, ryoherejwe kuri ACTUALITE.CD, rivuga ko “nta n’umwe uzi aho Banywesize aherereye kuva yafungwa.” Bakavuga ko “yakuwe aho yari ari n’abantu batamenyekanye kandi nta cyabibanjirije, nta n’ibirego byatangajwe.”

Iyi nkubiri nshya y’ifatwa ry’abasirikare bakuru igaragaramo isura ikomeye y’ubutegetsi bushaka kurwanya abo bacyeka nk’abanzi b’imbere mu gihugu. Nyamara, uburyo bikorwamo bukomeje kurushaho gusiga igihu ku isura ya Leta ya Congo, ikomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera uburyo ikoresha inzego z’umutekano mu gucecekesha abavugira rubanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *