Umukinnyi mushya w’umwirabura witwa Hamouimeche yagaragaye bwa mbere mu myitozo ya Rayon Sports yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove, aho yifatanyije n’abandi bakinnyi basanzwe bagize iyi kipe. Ni imyitozo ya mbere akoze kuva yagera mu Rwanda, aho bivugwa ko aje mu rwego rwo gusinyira iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.
Uyu mukinnyi wari utegerejwe n’abafana benshi, yitwaye neza mu myitozo, ibintu byashimishije abakunzi ba Rayon Sports bari baje gukurikirana uko ikipe yabo itangiye imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2025–2026. Bamwe mu bafana batangaje ko bishimiye uburyo akina, ndetse bagaragaza ko babonye undi mukinnyi ushobora kuziba icyuho cyasizwe na Youssef Rharb, Umunya-Morocco uherutse gutandukana na Rayon Sports.
Hamouimeche yahise ashimangirwa n’abafana bamwe nk’umusimbura mwiza wa Rabi kubera uburyo bw’imikinire yabo bisa, ndetse n’isura n’imiterere byatumye bamwe batekereza ko na we ashobora kuba akomoka muri Morocco.
Uretse kwinjiza abakinnyi bashya, Rayon Sports yanabaye ikipe ya mbere mu Rwanda yatangiye imyitozo yo kwitegura umwaka mushya w’imikino. Ibi byagaragaje uburemere bw’imyiteguro ya Murera, izwiho guharanira ibikombe n’umwanya w’icyubahiro mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Abafana bakomeje gutera inkunga ikipe yabo, biteze ko abatoza bashya n’abakinnyi bashya bazatanga umusaruro ukomeye muri shampiyona n’andi marushanwa ategereje iyi kipe.